Gasigwa Jean Claude umukinnyi wa mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda, yizeye guhangana n’abakinnyi bo hirya no hino ku isi baje mu Rwanda mu irushanwa rya ITF money Circuit maze akegukana umwanya wa mbere.

Gasigwa wegukanye irushanwa nk’iri ryaherukaga kubera mu Rwanda, yadutangarije ko yifitiye icyizere n’ubwo hari bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Matong Phyeno wo muri Botswana na David Oringa wo muri Uganda na Cuma Issa w’i Burundi ngo ariko yiteguye guhangana nabo, dore ko azaba akinira ku kibuga cya Hotel Umubano asanzwe koreraho imyitozo.

Bitewe n’uko Gasigwa yitwaye neza mu marushanwa aharukam we ntabwo yakinnye imikino y’amajonjora, ahubwo yatangiye guhatana kuri uyu wa kabiri, gusa icyi cyiciro cyo ngo yizeye kikirenga aho yitegura imikino izaba ikaza ku wa kane ndetse no ku wa gatanu muri ½ ndetse no ku mukino wa nyuma nabasha kuhagera.

Uretse Gasigwa Jean Claude  ,mu bandi bakinnyi b’abanyarwanda bitezweho kuzigaragaza harimo Habiyambere Dieudonne, Uwizeyimana Mathieu na Nkunda Olivier kuko kugeza ubu bari mu bafite amanita meza, ndetse bakaba batarigeze bakina amajonjora.

Mu rwego rw’abagore, u Rwanda rwiteze intsinzi kuri Gisele Umumararungu ari nawe uza ku mwanya wa mbere mu Rwanda kugeza ubu, nawe akaba atarakinnye imikino y’amajonjora.

Mu kiganiro twagiranye na Theoneste Karenzi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, yadutangarije ko bafitiye icyizere abakinnyi b’u Rwanda kuko bakoze imyitozo ihagije, avuga ko yizeye ko Gasigwa Claude azatwara umwanya wa mbere mu bagabo.

Mu bagore, Karenzi avuga ko n’ubwo haje abanya Kenya bakomeye ariko akurikije imyitozo Gisele Umumararungu na mugenzi we Megan Ingabire bakoze, asanga bashobora kuzatungura abanya Kenya bakunze kubatsinda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa mbere tariki ya 24/9/2012 rikazasozwa ku wa gatanu tariki ya 28/9/2012, ryitabiriwe n’abakinnyi 29 mu rwego rw’abagabo hakaba harimo bakinnyi 20 b’abanyarwanda naho mu bagore hitabiriye abakinnyi 13 harimo barindwi  b’abanyarwanda.

Umukinnyi uzaba uwa mbere muri iri rushanwa azahabwa amadolari ya Amerika 800 naho uwa kabiri akazahabwa amadolari 550.

Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bakomoka mu Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Botswana, Ubufaransa na Bolivia.

 

 

 

 

 

Share Button