Ubu butumwa bwatanzwe na Perezida w`icyubahiro w`ikipe ya MULINDI FC mu ijambo ryo gushimira abanyamaryango b`ikipe  MULINDI FC  bitabiriye igikorwa cyo gutanga umusanzu wabo mu kigega “Agaciro development fund”, umuhango wabereye ku kacyiru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31/8/2012 aho bakusanyije inkunga igera ku mafaranga y`u Rwanda miriyoni ebyiri(2.000.000frw).

abanyamuryango ba MULINDI FC basabwe  gukomeza kuba intangarugero bafata iyambere mu kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu cyacu.

 

Perezida wa MULINDI FC Col Firmin BAYINGANA atangiza uyu muhango yasabye abanyamuryango ba MULINDI FC kuzakomeza kwifatanya n`abanyarwanda mu bikorwa bigamije iterambere ry`Igihugu. Twabamenyesha ko zimwe mu ntego za MULINDI FC ari uguteza imbere siporo barangwa na discipline ndetse n`izindi ndangagaciro z`umunyarwanda ukunda igihugu.

 

Share Button