Ruhango abazitabira amarushanwa ya Beach Volley Ball ku rwego rw’Isi, barasaba abanyarwanda kubaba inyuma

Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bazitabira igikombe cy’Isi cya Beach Volley Ball muri Canada

Abakobwa babiri Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga bazitabira kuzakina igikombe cy’isi kizabera Halifax muri Canada kuva tariki ya 29/08 kugeza tariki 02 /09/2012 mu mukino wa Volley ukinirwa ku mazi “Beach Volley Ball”, barasaba abanyarwanda inkunga basanzwe babatera yo kubaba inyuma.

Aba bakobwa uko ari babiri biga mu ishuri ryisumbuye G.S Indangaburezi ryo mu Ruhango, babonye itike yo kuzitabira ririya rushanwa nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere n’umudari wa Zahabu mu irushanwa nyafurika ryasorejwe i Lome muri Togo tariki 01/07/2012.

Mu bibazo iyi kipe ikunze guhura nabyo, harimo kutamenyera amarushanwa ndetse no kutagira aho bakorera imyitozo cyane cyane ku mazi hari umuyaga.

Nzayisenga Charlotte uri muri iyi kipe, avuga ko ubwo bahuruka mu marushanwa yabereye mu gihugu cya Togo ngo abandi bahuye nabo wasangaga babarusha kuba bamenyereye gukinira k’umuyaga wo ku mazi.

Umutoza w’iyi kipe ni Abdulkarimu Nshumbusho, avuga ko iki kibazo cy’ahakorerwa imyotozo ngo barimo kukigaho bafatanyije n’ishyirihamwe rya Volley Ball mu Rwanda.

Ikindi iyi kipe ngo irimo gufashwa ni ukurunda umucanga ku kibuga cy’akarere akaba ariho baba bakorera imyotozo mgi he bagitegereje kuzerekeza I Rubavu aho bazakomereza imyitozo.

Iyi kipe izerekeza muri Canada ku itariki ya 27/08/2012, bakaba bizeza abanyarwanda ko nibakomeza kubaba inyuma ngo nabo biteguye kutazabatenguha bagahesha ishema igihugu mu ruhando rw’amahanga.


 

 

 

Share Button