Rwanda : Rayon Sport na Kiyovu sport zanganyije ubusa mu mukino wo gushishikariza abagabo kuringaniza urubyaro
Imbaga y’abatuye Rwamagana yitabiriye kureba umukino
Ku kibuga bita icya Polisi mu mujyi wa Rwamagana habereye umukino wahuje amakipe ya Kiyovu sport na Rayon sport muri gahunda yo gushishikariza abagabo kwitabira kuringaniza urubyaro. Uyu mukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Abagabo barashishikarizwa gufatanya n’abagore mu gufata ingamba zihamye zo kuringaniza urubyaro
Uyu mukino wari muri gahunda ndende yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igamije gushishikariza abagabo bo mu Rwanda gufatanya n’abagore mu kuringaniza urubyaro.
Umukino witabiriwe n’abaturage benshi, dore ko bari babonye amakipe asanzwe azwi mu Rwanda ku kibuga cy’iwabo i Rwamagana, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, mu mukino benshi bavuze ko utari ukomeye cyane nk’uko bawutekerezaga.
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko mu Rwanda hose, abagabo bo mu Ntara y’Uburengerazuba aribo ba mbere mu kwirengagiza uburyo bwose bwo kuringaniza urubyaro, abo mu Ntara y’Iburasirazuba bagakurikiraho mu kwigira ba ntibindeba.
Henshi mu ngo z’Abanyarwanda, ngo usanga kuringaniza urubyaro ari ikibazo cyahariwe abagore kandi nyamara ibyemezo byose bafashe bitoroha kubishyira mu bikorwa iyo umugabo atabizi ngo anabishyigikire, ndetse nawe abigire ibye.
Iyi gahunda yatangiye kuwa 16 Kanama 2012 izamara amezi atatu, ikazasorezwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2012.
Abagabo bo mu Ntara y’Amajyaruguru ngo nibo bitabira cyane gufatanya n’abagore babo ibikorwa byo kuringaniza urubyaro, bagakurikirwa n’abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Micho yari yaje kureba uko abakinnyi bahagaze mu makipe yabo
Iteganyamibare rigaragaza ko mu Rwanda haba hari abaturage basaga miliyoni 11, kandi ngo ingo zo mu Rwanda zikomeje kurangwa no kubyara abana benshi, akenshi baba batateganyirijwe n’ababyeyi babo uko bazabaho, uko baziga, uko bazavuzwa n’aho bazaba mu buzima bwabo bwo mu myaka iri imbere.
Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza Abanyarwanda guhugukira kujya babyara abana bake bashoboye kurera kandi bazashobora guha uburere bwiza, burimo amashuri, kubavuza no kubateganyiriza uko bazabaho ari bakuru.
Tags: Rwanda, Rwanda family, Rwanda planning, Rwanda sensibilazation, Rwanda sport


Sat, Aug 18, 2012
featured, Football