Nyuma yo gutandukana na Jean Marie Ntagwabira watozaga Rayon Sport muri shampiyona ishize, iyi kipe irimo gushaka umufaransa Gomes Didier Da Rosa ngo azabe umutoza mukuru muri shampiyona itaha.

Ubuyobozi bwa rayon Sport buvuga ko buri mu biganiro na Gomes w’imyaka 43, kandi ngo biragenda neza ku buryo bizera ko shampiyona izatangira yaramaze kuba umutoza wabo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya, yadutangarije ko uwo mutoza w’umufaransa naramuka aje gutoza Rayon Sport azungirizwa na Ali Bizimungu utoza Rayon Sport muri iki gihe, akaba kandi yarahoze yungirije Jean Marie Ntagwabira mbere y’uko ava muri Rayon Sport.

Mu gihe ari nta mpinduka zibaye, biteganyijwe ko Rayon Sport izaba ifite abatoza bane, harimo Umutoza mukuru Gomes, akazungirizwa na Ali Bizimungu  hamwe na Abdou Mbarushimana wahoze ari umutoza wa Nyanza FC itaravangwa na Rayon Sport ndetse n’umutoza w’abanyezamu.

Gomes uhabwa amahirwe yo kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sport yavutse tariki 10/10/1969, akaba yarakunze gutoza amakipe yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, harimo US Cagnes, Etoile de Fos sur Mer, AS Roquebrune Cap Martin, FC Antibes n’izindi.

Gomes wahoze ari umunyezamu, yamenyekanye mu Rwanda ubwo yari ku rutonde rw’abahataniraga kwegukana akazi ko gutoza ikipe y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gusezererwa kwa Sellas Tetteh ariko ako kazi kaje guhabwa nyuma Milutin Sredojevic ‘Micho’ ari nawe utoza Amavubi kugeza ubu.

 

 

 

 

Share Button