Rwanda | Muvunyi Hermas mu gihugu cy’u Bwongereza

Muvunyi Hermas mu gihugu cy’u Bwongereza

Muvunyi Hermas, umwe mu bakinnyi Abanyarwanda bahanze amaso mu mikino y’abamugaye igiye kubera mu gihugu cy’u Bwongereza aratangaza ko yiteguye guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda muri iyi mikino.

Ibi Muvunyi yabitangaje mu gihe habura iminsi mike ngo ahatanire kuzana umudari wa zahabu muri aya marushanwa agomba kubera mu mujyi wa London mu Bwongereza kuva tariki ya 29/08 kugeza tariki ya 09/09/2012.

Muvunyi usanzwe asiganwe muri metero 400 na metero 800 yatangaje ko yamaze gukora imyitozo ihagije ku buryo yumva azahesha u Rwanda ishema. Muvunyi kandi azi neza ko afite akazi katoroshye aho tariki ya 04/09/2012 azahatana na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku isi mu kwiruka ibirometero 400.

 

 

Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro m,u gihugu cy’u Bwongereza

Ikipe igizwe n’abakinnyi 14 bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino imaze igihe icumbikiwe aho amakipe azakina imikino ya Paralempike acumbikiwe mu mujyi London mu gihugu cy’u Bwongereza.

Aba bakinnyi baraharanira kuzana byibuze umudari muri iyi mikino nyuma y’aho abahagarariye u Rwanda mu mukino Olempike isanzwe iherutse kubera muri iki gihugu batahiye aho.

 

Share Button