Abayobozi baracyafite intege nkeya mu guteza imbere siporo

Abayobozi mu nzego z’ibanze baracyafite intege nkeya mu guteza imbere siporo aho bayobora. Ibyo ngo ni imwe mu mbogamizi zikomeye zituma bamwe mu bana b’u Rwanda cyane cyane abo mu bice by’icyaro, badakunda siporo uko bikwiye nk’uko Uwambaza Jean Marie Vianney ushinzwe siporo n’imyidagaduro muri minisiteri y’umuco na siporo yabidutangarije.

Mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Kayonza, hagaragara ibibuga byo gukiniraho imikino itandukanye, ariko abayobozi ntibabyiteho ngo babibungabunge, kugeza n’aho usanga hari aho imodoka zinyura muri bimwe mu bibuga rwagati nk’uko Uwambaza akomeza abivuga.

Minisiteri ya siporo n’umuco iri gusura ibikorwa ifite mu nshingano zayo, mu rwego rwo kureba imbogamizi bifite kugira ngo birusheho kubungwabungwa no gutezwa imbere. Mu karere ka Kayonza, abakozi b’iyo minisiteri basuye ibibuga byo gukiniraho, inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ahantu nyaburanga hagaragara muri ako karere muri rusange.

 

Imbogamizi y’ibanze igaragara mu karere ka Kayonza kimwe n’ahandi mu gihugu, ngo ni iy’imyumvire mike ya bamwe mu bayobozi badaha siporo agaciro nk’uko Uwamabaza abivuga.

Agira ati “Nk’aha hari ibibuga byinshi, hari urubyiruko, ariko usanga harabuze ikintu cyo gukangura urubyiruko no kurugaragariza ko urushyigikiye mu bijyanye na siporo”

Muri gahunda za minisiteri y’umuco na siporo ngo hazabho gushishikariza abayobozi kuyiteza imbere ku buryo yajya yitabirwa n’abantu benshi bashoboka uhereye ku rwego rw’umudugudu. Ibyo ngo bizatuma hagaragara abana bafite impano yo gukina by’umwihariko, bityo bitabweho bazavemo abanyamwuga ba siporo mu gihe kiri imbere.

Iyo minisiteri kandi inafite gahunda yo kubungabunga ahantu nyaburanga kugira ngo hagire agaciro, n’aho bishoboka habyazwe inyungu. Ibyo ngo bizanajyana kandi na gahunda yo kwita ku nzibutso z’Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994, ku buryo izangiritse zazasanwa, aho bikenewe kubaka izindi zikubakwa.

 

 

 


 

Share Button