Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urubyiruko mu karere, Manirere Emmanuel atangaza ko imikino n’imyidagaduro ishobora gutuma urubyiruko rugira icyo ruhugiramo bityo bikarurinda kwishora mu businzi n’ibiyobyabwenge.

Akomeza avuga ko nyuma yo kuzuza inzu ndangamuco cya Busengo, agiye gukangurira abasore n’inkumi kwitabira imikino n’imyidagaduro itandukanye izabera muri iyo nzu kugira ngo babone ibyo bahugiramo aho kujya mu tubari kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.

Imikinoirindaurubyirukokwishora mu businzin’ibiyobyabwenge

Urubyiruko rurimo gukina umukino w’intoki ku Kibuga cya Busengo

Imikinoirindaurubyirukokwishora mu businzin’ibiyobyabwenge 2

Inzu ndangamuco cy’umurenge wa Nemba

 

Urubyiruko  rutangaza ko rwashimishijwe no kubona ahantu bidagadurira babyina ndetse banakina imikino irimo volleyball.

Nzabamwita Pontien avuga ko mu bihe by’ibiruhuko baburaga ahantu bajya bakerekeza ku dusentere tw’ubucuruzi guhura n’abandi basore rimwe na rimwe wabona ukugurira inzoga ukayinywa kandi nta gahunda wari ufite wo kunywa inzoga.

Kambari Nepomuscene w’imyaka 25 yadutangarije ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’inzoga z’inkorano abitewe n’abantu bakuru yasangaga mu tubari nyuma ya saa sita akitse imirimo itandukanye.

Yongeraho ko nyuma yo kubona ikibuga cy’umukino w’intoki n’ inzu y’imyidagaduro yabonye ahantu ho guhurira n’urundi rubyiruko bagakina umukino w’intoki (volleyball) aho kujya mu tubari.

Inzu ndangamuco ya Busengo ni yo nzu rukumbi y’imyidagaduro mu karere ka Gakenke hakaba hakenewe izindi nk’izi zo gufasha urubyiruko kwidagaduro no kubarinda kwishora mu businzi n’ibiyobyabwenge.

   

 

 

 

 

 

Share Button