Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, (FERWACY) ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare aho abakinnyi bazasiganwa kuva mu mujyi wa Kigali berekeza mu mujyi wa Rwamagana bakagaruka i Kigali.

Ferwacy yateguye irindi rushanwa

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 02/09/2012 ryateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda FERWACY yihaye yo kongera amarushanwa yo gusiganwa ku magare aba mu mwaka.

Amakuru dukesha FERWACY avuga ko amakipe yose agize iri shyirahamwe, abagabo n’abagore,azitabira iri rushanwa.

Mu cyiciro cy’abagabo abazasiganwa bazahagurukira i Nyandungu berekeza i Rwamagana bagaruke i Kigali aho bazasoreza i Kibagabaga naho abagore bahagurukire i Rwamagana ku ruganda rwa STEELRWA berekeze i Kigali aho nabo bazasoreza i Kibagabaga.

Abakinnyi 12 mu bagabo nibo bazahabwa ibihembo naho mu bagore hahembwe batanu ba mbere.

 

 

 

 

 

 

 

Share Button