Umyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa bya Arsenal Angus Kinnear, arahereza umwambaro  wa Arsenal Ministre w’Intebe wa Kenya Raila Odinga, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro  amarushanwa ya Ruhago ya Airtel ‘Airtel Rising Stars Africa Championships’.

Umyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa bya Arsenal Angus Kinnear, arahereza umwambaro wa Arsenal Ministre w’Intebe wa Kenya Raila Odinga, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa ya Ruhago ya Airtel ‘Airtel Rising Stars Africa Championships’.

 Amarushanwa ya Ruhago yateguwe na Airtel ku mugabane w’Africa yatangijwe ku mugaragaro kuwa 21/08/2012), i Nairobi muri Kenyaa. Azahuza abasore n’inkumi bafite imyaka itarenze 17, bagaragaje impano yo guconga ruhago. Amarushanwa  azamara iminsi itanu uhereye tariki 21 kugeza kuya 25 Kanama 2012.

Ayo marushanwa ni icyiciro cya nyuma cy’ayari amaze iminsi abera mu bihugu 15 by’Africa. Ari mu rwego rwa gahunda y’isosiyete y’itumanaho ya Airtel yiyemeje guteza imbere ruhago ku mugabane w’Africa iha amahirwe urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru kugira ngo bajye ahagaragara bahereye ku rwego rwo hasi kugeza ku rwego rw’igihugu.

Ni amarushanwa yo mu rwego rwo hejuru, dore ko yahuruje amakipe y’urubyiruko asaga ibihumbi 18 n’abakinnyi barenga ibihumbi 320 baturutse mu bihugu 15 by’Africa.  Usibye kwesa umuhigo wo kwitabirwa n’abantu benshi cyane, amarushanwa yagize n’umwihariko wo guha amahirwe urubyiruko rw’abakobwa ubwo amakipe yari ageze mu gihe cyo gukuranamo.

Ministre w’Intebe wa Kenya Raila Odinga ni we wayatangije ku mugaragaro ari kumwe n’umuterankunga w’amarushanwa ari we – Airtel Africa – ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Ushinzwe Ibikorwa ku rwego mpuzamahanga Manoj Kohli, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Bharti Airtel.

Igihe amarushanwa azaba arimo kuba, bazanataha amashuli azigisha urubyiruko tekinike ya ruhago, azayoborwa n’abatoza ba ruhago bo mu mashuli ya Manchester United na Arsenal Soccer. Umuhango wo gutangiza amarushanwa ku mugaragaro wanitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’ayo makipe y’ibihanganye ari bo; Jonathan Rigby wa Manchester United na Angus Kinnear wa Arsenal Football Club, bombi bashinzwe imenyekanishabikorwa (Marketing) muri ayo makipe.

Mu mukino wa mbere w’abakobwa, ikipe y’inkumi z’Abanyakenya yanyagiye inkumi z’Abanyamalawi  ibitego 11 ku busa (11-0)  Mu bahungu ariko ikipe ya Malawi yahojeje amarira bashiki babo itsinda Kenya ibitego 5-1 bahita baza ku mwanya wa mbere mu itsinda B. Andi makipe ari muri iryo tsinda ni Madagascar na Ghana.

Ibihugu byabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ni ya Airtel Rising Stars ni Burkina Faso, Chad, Republic of Congo (Congo Brazzaville), Democratic Republic of Congo (DRC), Gabon, Ghana, Kenya, Malawi, Madagascar, Nigeria, Niger, Sierra Leone, Tanzania, Uganda na Zambia.

Airtel ifite amasezerano y’ubufatanyabikorwa n’amakipe 2 y’ibigugu yo mu bwongereza Arsenal na Manchester. Ayo masezerano yahesheje Airtel uburenganzira bwo kuba isosiyete y’itumanaho izaba umufatanyabikorwa rukumbi muri icyo gikorwa.


Share Button