Abanyarwandabagiye mu mikinoParalympiquebarizezaabanyarwandaimidari

Abanyarwanda bakina imikino itandukanye mu rwego rw’abamugaye bafite icyizere cyo kuzegukana imidari mu mikino y’abamugaye (Paralympic Games) izabera i  London mu Bwongereza kuva tariki ya 29/8 kugeza 9/9/2012.

Aba bakinnyi bahagururutse mu Rwanda tariki ya 11/8/2012 bagizwe n’ikipe ya Volleyball bakina bicaye (Sitting Volleyball), Herimas Muvunyi naTheoneste Nsengimana basiganwa ku maguru ( Athletisme) na Theogene Hakizimana  urushanwa mu guterura ubiremereye (Powe Lifting)

Nyuma y’aho u Rwanda ruburiye umudari n’umwe mu mikino Olympique, iheruste gusozwa I London, abagiye mu mikino y’abamugaye bo ngo bajyanye inshingano ikomeye yo kugarurira abanywarwanda icyizere bakegukana nibura imidari ibiri nk’uko twabitangajwe na Dominique Bizimana umuyobozi w”ishyirahamwe ry’imikino y’Abamugaye mu Rwanda akaba n’umukinnyi wa Sitting Volleyball.

“ Abakinnyi bose mu mukino itandukanye biteguye neza ku buryo ari nta mpamvu izatuma batitwara neza I London. Ikipe wenda navuga ishobora kuzahura n’akazi gakomeye ni iya Sitting Volleyball kuko iri mu itsinda rikomeye ririmo amakipe asanzwe ari aya mbere ku isi nka Iran yatwaye umudari wa zahabu mu mikino iheruka, Bosiniya, ubushiwa na Brazil ariko naho tuzakora ibishoboka byose tugire abo dutsindamo”.

Bizimana avuga ko akurikije abakinnyi kugiti cyano uko biteguye, aha amahirwe menshi Muvunyi Herimas akavuga ko ashobora no kuzegukana imidari ibiri.

“Muvunyi ubusanzwe asiganwa muri metero 400 na 800 kandi yiteguye neza. Ngirango muribuka ukuntu yitwaye neza akazana umudari mu mikino nyafurika yabereye Maputo. Kuva ubwo yakomeje imyitizo agenda azamura ibihe bye ku buryo ngewe nsanga ashobora rwose kuzegukana imidari ibiri, kuko n’abakinnyi bazaba bahanganye abenshi amaze kubamenyera”.

Nsengimana Theoneste nawe yari amaze iminsi yitegura mu gusiganwa muri metero 1500 kimwe na Theogene  Hakizimana uterura ibiremereye bose ngo bashobora kuzigaragaza cyane bitewe n’imyitozo bakora, kandi umutoza wabo Eric Karasira yadutangarije ko mu igeregeza yagiye abakoresha kugirango arebe imyitwarire yabo, ngo yasanze bahagaze neza.

Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino y’abamugaye ubu bari mu Bwongereza bakaba baragezeyo tariki ya 12/8/2012 bakaba bacumbikiwe ahantu hitwa Bury St Edmunds.

Nyuma yo kugera ku icumbi bakoze imyitozo, ikipe ya Sitting Volleyball tariki ya 13/8/2012  bakinnye imikino ibiri ya gicuti  n’Ubwongereza maze mu mukino wa mbere bubatsinda amseti 3-2, naho uwa kabiri nanone Ubwongereza bubatsinda amaseti 3-1.

U Rwanda ruzongera gukina n’Ubwongereza umukino wa gicuti tariki ya 19/8/2012 mbere y’uko berekeza ahabugenewe bacumbika, mbere gato y’uko imikino nyirizina itangira.

 


 

Share Button