Umutoza w’abakinnyi b’u Rwanda basiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye Eric Karasira afite icyizere cy’uko abakinnyi be bazitwara neza bakegukana imidari mu mikino Paralympique izabera I London kuva tariki ya 29/8-9/9/2012.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mutoza ubwo abakinnyi bari mu myitozo kuri tariki ya 1/8/2012, yadutangarije ko abakinnyi bameze  neza kandi buri munsi bagenda barushaho kongera umuvuduko ku buryo ngo yizera ko bazajya mu Bwongereza biteguye guhangana n’abakinnyi bakomeye ku isi.

“Kugeza ubu imyiteguro iragenda neza, abasore banjye bose bazi neza ikizaba kibajyanye,  kandi  mu myitozo bakora buri munsi bagenda barushaho gukora neza ku buryo biduha icyizere cyo kuzitwara neza”.

Kugeza ubu Karasira atoza abakinnyi batatu; harimo Herimas Muvunyi usiganwa  ku maguru muri metero 400 na metero 800, Nsengimana Theoneste usiganwa muri metero 1500, na Hakizimana Theogene uterura ibiremereye  mu rwego rw’abamugaye kandi ngo buri wese ku rwego rwe ameze neza.

Mu rwego rwo kwipima no kureba urwego bariho, Karasira yadutangarije ko buri cyumeru bakora igerageza buri wese akiruka mu cyiciro azarushanwamo mu mikino Paralympique, kandi ngo yasanze bose barushaho kwitwara neza uko iminsi y’irushanwa igenda yegereza ku buryo yizeye ko bazegukana imidari.

Karasira avuga ko abakinnyi  bazaba bakomeye ari abanyafurika kandi ngo abenshi biganjemo abanya Kenya bamaze kumenya uko bakina kuko bagiye bahurira mu marushanwa menshi ku buryo bizeye kuzahangana nabo.

Mu cyiciro cy’imikino y’abamugaye kandi (Paralympic Games), ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball nayo ikomeje imyitozo muri Gymnase yabo I Remera, kimwe n’abasiganwa ku maguru ndetse n’uterura ibiremereye bakazahaguruka mu Rwanda tariki ya 11/8/2012 berekeza mu Bwongereza aho bazakomereza imyitozo bari mu bigo byabugenewe (Village Olympique).

Mu gihe aba bakinnyi bakina imikino y’abamugaye barimo kwitegura, abandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina indi mikino bo bari mu mikino Olympique nayo irimo kubera mu Bwongereza, kugeza ubu uwitwa  Sekamana Uwase Yannick Fred ukina Judo akaba ariwe wamaze gukina  gusa yahise anasezererwa.

 

 

 

 

 

 

Share Button