Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga Celce Gasana avuga ko ikibuga cya stade Regionale ya Muhanga kiri kubakwa kigiye gushyirwamo tapi igezweho ubu ku rwego mpuzamahanga.

Gasana avuga ko hari amastade usanga yashyizwemo amatapi atakigezweho ku rwego mpuzamahanga ariko ngo stade ya Muhanga mu Rwanda niyo izaba ifite iyi tapi ya mbere ku rwego mpuzamahanga.

Gasana yagize ati: “usanga andi matapi atakigezweho kuburyo iyo umukinnyi yikubise hasi ashobora gukomereka kuko nta mubyimba munini ifite ariko igiye gushyirwa ku kibuga cyacu ni igezweho ku rwego mpuzamahanga kuburyo umukinnyi ashobora kwikubita hasi ntagire ikibazo kuko izaba ifite umubyimba munini kandi ikazaba isa naho ifite ibyatsi”.

Kuri ubu imashini zatangiye gukoreshwa muri iki kibuga ziri kugisiza neza bareba ko nta miswa yaba iri mu butaka kuburyo yazarya itapi. Hakaba hari no kubakwa imiyoboro y’amazi ku mpande z’ikibuga.

Iki gikorwa kizatwara amadorari y’Amerika ibihumbi 900 azatangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA n’akarere ka Muhanga kazatanga 30% yayo.

Gasana ari nawe perezida w’icyubahiro w’ikipe ya AS Muhanga avuga ko iki kibuga kizajya kibyarira umusaruro iyi kipe kuko ari icyayo. Imikino yose izajya ikinirwaho izajya yishyuzwa amafanga ahabwe iyi kipe.

Abazaba bemerewe gukinira kuri iki kibuga ku buntu bakaba ari abana bato bazajya bitorezaho ku girango bazashobore kuba bakinira ikipe ya AS Muhanga cyangwa babe batoranywamo abakinira ikipe y’igihugu.

Biteganijwe ko iki kibuga kizarangira kubakwa tariki ya 01/09/12 kikazafungurwa n’umuyobozi wa FIFA, Joseph Sepp Blatter, aha akaba azatanga inkunga, akarere gateganya kuzubakamo tribune zo kwicaramo cyangwa hoteli izajya yakira abazaba baje mu mikino. Aha ngo bazamenya ikizubakwa bitewe n’icyo uyu muyobozi azemera ariko inkunga yo irahari.

Mu gihe iki kibuga kizaba cyarangiye, hari amamashini azajya agitunganya ndetse hakazaba n’abakozi bazigishwa kujya bayakoreshe kugirango bahore bakitaho.

Mubusanzwe ikipe ya AS Muhanga yitorezaga kuri iki kibuga magingo aya izajya yitoreza ku kibuga cy’I Kabgayi nacyo kiri muri uyu mujyi.

Share Button