Ruhango  ikipe y’abakobwa ya volley ball “INdangaburezi” yatsinze iya RRA amasete 3-1

Umukino wabereye muri G S Indangaburezi

Ruhango INdangaburezi Volley Ball “ikipe y’abakobwa” izakina umukino wanyuma, nyuma yo gusezerera ikipe ya RRA y’abakobwa iyitsinzi amasete atatu kuri imwe tariki ya 28/07/2012.

Mu mukino wabereye mu Ruhango ikipe ya Ruhango INdangaburezi Volley Ball yabanje gutsinda iseti ya mbere ikipe ya RRA ibitego 25 kuri 22, irongera iyitsinda seti ya kabiri ibitego 25 kuri 15, nyuma RRA yaje guhindura umukino iba itsinze Ruhango INdangaburezi Volley Ball set imwi ibitego 25 kuri 22. Ku yindi set yakurikiyeho Ruhango INdangaburezi Volley Ball yatsinze RRA iseti ya gatatu ibitego 25 kuri 17.

Bityo ikipe ya Ruhango INdangaburezi Volley Ball iba yagukanye itike yo kuzakina umwanya wa nyuma aho izahura n’ikipe izaba yabonye itike hagati ya APR na st Joseph byakiniye I Rwamagana.

Abafana b’ikipe ya Ruhango INdangaburezi Volley Ball bavuga ko bizeye neza ko ikipe yabo ko ariyo izegukana itsinzi ngo kuko yitwaye neza mu mikino y’iyi champion.

Share Button