A A
RSS

Rwanda | Nyamasheke: Umurenge wa Kagano watwaye igikombe mu marushanwa yateguwe na UNFPA.

Mon, Jul 16, 2012

featured, Football

Nyamasheke: Umurenge wa Kagano watwaye igikombe mu marushanwa yateguwe na UNFPA.

Mu marushanwa yateguwe ku bufatanye hagati y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) n’inama y’igihugu y’urubyiruko yashojwe kuri uyu wa 12/07/2012, ubwo hizihizizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe kwita ku baturage mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kagano watwaye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku busa bw’umurenge wa Kanjongo.

Aya marushanwa yateguwe muri gahunda yo kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, kurwanya inda zitateguwe, kwitabira gahunda zo gupimisha inda mu gihe batwite, kurwanya sida, guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bigamije imibereho myiza yarwo.

Iyi mikino y’umupira w’amaguru n’andi marushanwa arimo imivugo, indirimbo n’udukinamico duto yateguwe mu rwego rwo kwegeranya urubyiruko muri buri mpera z’icyumweru ikabera ahantu hamwe muri buri murenge, maze ibigo nderabuzima bikaboneraho gutanga ubutumwa bugamije guhindura imyumvire y’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Uretse umurenge wa Kagano watwaye igikombe kigizwe n’umupira w’amaguru ndetse n’imyenda yo gukinana n’umurenge wa Kanjongo wabaye uwa kabiri ugahabwa umupira wo gukina, hahembwe umuntu umwe wabaye uwa mbere mu mivugo, umwe mu ndirimbo n’undi wabaye uwa mbere mu ikinamico.

Mu rwego rwo gukomeza guhuriza hamwe urubyiruko kandi, imirenge yose yahawe imipira yo gukina, umwe kuri buri mukino bitewe n’ibibuga ifite.

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PDGACO payday loans

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook