Ntagwabira arahakana ko yatanzeJean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon Sport akaba yarahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda na FERWAFA kubera kuvuga ko yatanze ruswa, ataratangaza ko atigeze ayitanga kandi ko atigeze abivuga ngo ahubwo ari ikibazo cy’ikinyarwanda yakoresheje abivuga.

Tariki ya 18/7/2912 nibwo Ntagwabira yahagaritswe by’agatenyo mu ikipe y’igihugu ndetse no mu mupira w’amaguru muRwanda, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku barebwa b’ikibazo cya ruswa kivugwa kuri we n’abo bafatanyije kuyitanga cyangwa se kuyakira.

 

N’ubwo ariko Ntagwabira yafatiwe icyo cyemezo ndetse na we agahabwa ibaruwa ibimumenyesha, ntabwo yabyakiriye neza kuko avuga ko ari nta tegeko FERWAFA ifite ribiteganya kandi ngo na ruswa bavuga ntiyemera ko yayitanze ndetse ngo ntiyanigeze abivuga, ngo ahubwo ni ikinyarwanda yakoresheke kitameze neza.

 

Ikibazo cya ruswa cyatangiye kuvugwa  nyuma y’aho Ntagwabira yagiranaga ikiganiro n’abanyamakauru  tariki ya 6/7/2012, ababwira impamvu asezeye muri Rayon Sport ndetse n’ibibazo yahuye nabyo ndetse n’ibyo ayisizemo.

 

Muri icyo kiganiro nibwo Ntagwabira yatangaje ko hari abiyita abakunzi ba Rayon Sport kandi mu by’ukuri atari  bo, maze atanga urugero rw’uko akiri umutoza wa Kiyovu Sport yigeze gutanga amafaranga akayaha umwe mu bitwaga ko ari abakunzi ba Rayon Sport kugirango abakinnyi bayo bitsindishe kandi nyuma bikaza gukorwa.

 

Aya magambo yavugiye muri icyo kiganiro n’abanyamakuru ni yo akomeje kumukurikirana,

gusa Ntagwabira mu kiganiro twagiranye, yatubwiye ko arengana kuko ngo amafaranga yatanze si ruswa ngo ahubwo yakoraga ubutasi.

 

Ntagwabira yagize ati, “N’ubwo byakwirakwiye hanze aha mu gihugu ngo natanze ruswa, ntabwo aribyo kuko ibyo nakoze n’andi makipe arabikora haba mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi. Njyewe icyo nakoze nafashe amafaranga nyaha umuntu wo muri Rayon witwa Issa Kayinamura amfasha kumenya amakuru yose yavugwaga mu ikipe ya Rayon, ambwira ibibazo ifite ndetse n’uburyo hari abakinnyi batavugaga rumwe n’umutoza ndetse n’abakinnyi bari bubanze mu kibuga, maze arangije ndabimuhembera aragenda. Iyo rero si ruswa ahubwo ni ugushaka amakuru bimwe bita ‘atch scouting’”

 

N’ubwo ariko Ntagwabira yadutangarije ko yashakaga amakuru gusa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 6/7/2012, yari yavuze ko ayo mafaranga kugeza ubu atazwi neza umubare, yahawe abakinnyi ba Rayon Sport kugirango bitsindishe muri uwo mukino, kandi koko baratsinzwe.

 

Kuba amagambo yavuzwe na Jean Marie afatwa nka ruswa yatanze, we avuga ko byatewe n’uko atazi neza ikinyarwanda, ko ahubwo benshi babyumvise mu buryo atabivuzemo, akaba mu bisobanuro yahaye FERWAFA yarasabaga  ko bazazirikana ko atazi neza ikinyarwanda, dore ko avuga ko yabaye igihe kinini hanze y’u Rwanda.

 

Ntagwabira naramuka ahamwe n’icyaha cya ruswa akekwaho, ashobora gukurikirwanwa n’inzego z’ubutareba bw’uRwanda, kimwe n’abandi bantu bakekwaho kubigiramo uruhare, bakaba bagikorerwa iperereza, ibyaryo bikazamenyekana mu minsi ya vuba nk’uko bitangazwa na FERWAFA.

 

 

 

 

Share Button