N’ubwo babana

Nyinawabantu Betty na Byiringiro Fidele Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafite igikombe

Ikipe y’abakobwa bafite ubumuga bo mu karere ka Gicumbi ni bo begukanye igikombe cya shampiyona ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko bitangazwa na Nyinawabantu Betty kuri uyu wa 20/7/2012 akaba ari na we Capitaine w’iyo kipe avuga ko kugira ubumuga bitavuze gutakaza ubushobozi bwo gukora ibyo abantu bazima bakora kuko aribo begukanye igikombe kandi babana n’ubumuga.

Avuga ko ikipe y’abakobwa y’akarere ka Gicumbi  ariyo yatwaye igikombe n’akayabo k’ibihumbi magana  atanu y’amanyarwanda (500.000frs) hamwe n’igikombe cy’umukinnyi witwaye neza ari nawe wagitwaye bitewe n’ukoyitwara mu mikino ibiri ari yo Seat ball na seating volley ball mu cyiciro cya mbere.

 

ikipe y’Akarere ka Gicumbi y’Abakobwa ikaba yaratwaye igikombe itsinze kivu team k’umukino wa nyuma dore ko ari na yo yari ifite igikombe cy’umwaka wa 2011 nabwo igitwaye Kivu team ya Rubavu.

Uretse ikipe y’abahungu y’Intwari y’akarere ka Gasabo yatwaye ibikombe 2 n’akayabo ka miliyoni y’amanyarwanda mu mikino ibiri ari yo Seat ball na seating volley ball mu cyiciro cya mbere ntayindi kipe yabarushije.

Kubona icyo gikombe biri mubyabafashije gukomeza kugira umurego mu mikorere yabo ndetse baka babona ko mu marushanwa azakurikira aya ntawe uzabatwara igikombe.

Banashima umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi kuko yabafashije cyane mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse yababaye hafi no muri iyo mikino yose bagiye bahatanira.


Share Button