Mu Rwanda umukino

N’ubwo nta gihe kirekire gishize umukino w’ababana n’ubumuga bwo kutabona utangijwe mu Rwanda, abakina uyu mukino bemeze ko umaze kugera ku rwego rushimishije ndetse n’amakipe awukina akaba ari kugenda yiyongera.

Uyu mukino uzwi ku izina rya ‘Goalball’ ni ukunze gukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona n’ubwo abadafite ubu bumuga nabo bashobora kuwukina ariko bakipfuka ibitambaro mu maso bituma batabasha kubona umupira.

Umukino wa goalball watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2010 aho amakipe agera kuri 7 yitabiriye shampiyona.Gusa n’ubwo nta gihe kinini kirashira, abakina uyu mukino bemeza ko umaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Munyurangabo Joseph, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’abatabona mu Rwanda yagize ati “ mu Rwanda umukino w’abatabona hari urwego rwiza umaze kugeraho.Ubu n’amakipe yitabira shampiyona ari kugenda yiyongera.”

Uyu mukino ukinwa n’amakipe 2 agizwe n’abakinnyi 3 hamwe n’abasimbura 3 kuri buri kipe. Abakinnyi bakinira ku kibuga cya metero 12 z’uburebure na metero 9 z’ubugari aho bakoresha umupira urimo inzogera ituma abakinnyi bamenya aho umupira uri n’uko uri kugenda.

 

 

 

 

Share Button