Kajuga Robert yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique

Kajuga Robert usiganwa ku maguru muri metero 10.000 yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique izabere i Londres muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012, nyuma yo kwitwara neza akegukana umwanya wa gatanu muri shampiyona nyafurika y’imikino ngororamubiri irimo kubera i Porto Novo muri Benin.

 Amakuru dukesha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda Raymond Bananeza avuga ko Kajuga wasiganwe muri metero 10.000 kuri uyu wa 28/6/2012, yaje ku mwanya wa gatanu nyuma y’abanya Kenya  batatu n’umunya Ethiopia umwe basanzwe ari ba kabuhariwe mu gusiganw ku maguru.

N’ubwo atabashije kwegukana umwanya wa mbere, Kajuga yahavanye itike (Minima) yo kuzitabira imikino Olympique izabera i Londres mu kwezi gutaha kuko ibihe yasabwaga gukoresha yabigezeho, metero 10.000 yazirutse mu minota 28 amasegonda 03 n’ibice 24 mu gihe baba basabwa nibura kutarenza iminota 28 n’amasegonda 05.

Ubwo Kajuga yabonaga Minima yo kujya mu mikino Olympique, abandi bakinnyi b’uRwandabo bahise basezererwa kubera ko batabashije kwitwara neza uko byasabwaga. Abo ni Jean Kanyangara wakinnye umukino wo gusimbuka  umurambararo ku wa gatatu ariko ahita asezererwa, na Emmanuel Ntakiyimana wasiganwe muri metero 400 na we agahita asezererwa.

Abandi bakinnyi b’u rwanda bategerejwe gukina ni Claudette Mukasakundi                     uzasiganwa muri metero 10.000 ku itariki 30/06/2012 na Cyriaque Ndayikengurukiye uzasiganwa muri metero 5000, tariki ya 01/07/2012.

   

 

Share Button