Mu irushanwa rihuza intore z’abarezi mukino w’amaboko ‘volleyball’,  ikipe y’akarere ka Burera  mu cyiciro cy’abagabo yatsindiye kwinjira muri 1/4 cy’irangiza mu gihe ikipe y’abagore yo mu karere ka Gakenke nayo yakomeje.

Iyo mikino yombi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 07/07/2012 mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya APRODOSOC mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke yarangiye ikipe y’intore z’abarezi bo mu karere ka Burera mu cyiciro cy’abagabo zitsinze ikipe y’akarere ka Gakenke amaseti atatu kuri imwe.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’akarere ka Gakenke yatsinze ikipe y’abarezi b’akarere ka Burera amaseti 3-1.

Ikipe y’intore z’abarezi bo mu karere ka Gakenke mu cyiciro cy’abagabo ivuga ko akarere ka Burera kakinishije abakinnyi batari barezi akaba ari yo mpamvu bagomba gutanga ikirego muri federation kugira ngo barenganurwe.

Share Button