A A
RSS

Rwanda : Amagaju yongerewe amafaranga kugira ngo azaze mu myanya ya mbere

Thu, Jul 12, 2012

Football

Ikipe y’Amagaju isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Nyamagabe yamaze kongererwa amafaranga yari isanzwe ihabwa n’akarere kugira ngo izabashe kuza mu myanya muri shampiyona itaha.

Kuva mu mwaka wa 2008 ubwo yazamukaga mu  cyiciro cya mbere cya shampiyona, ikipe y’Amagaju ntirabasha kwitwara neza ngo ize mu myanya ya hafi. Buri ghihe Amagaju akunze kurangiza shampiyona mu makipe ane ya  nyuma.

Gusa kugeza ubu ngo akarere karifuza ko iyi kipe yaza mu myanya y’imbere ikaba ari nayo mpamvu akarere kongereye mafaranga kazajya gaha iyi kipe aho kayiteganyirije miliyoni 50 z’amanyarwanda mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Nshimiyimana Jean Pierre, visi peresida w’Amagaju yatangaje ko bashaka ikipe itsinda, ati “ intego twari twihaye mu minsi yashize kwari ukuguma mu cyiciro cya mbere ariko ubu twarabirenze turashaka gukora ikipe ikomeye, itsinda, ijya mu myanya myiza.”

Nshimiyinama yavuze kandi ko iyi kipe yatangiye gutegura shampiyona ishaka abakinnyi ndetse n’abaterankunga.

Iyi kipe kandi ikaba ifite inama y’inteko rusange kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/7/2012 aho abanyamuryango bazatora indi komite igomba kuyobora iyi kipe mu myaka ibiri iri mbere. Kugeza ubu, Munyantwari Alphonse, guverineri w’Intara y’Amajyepfo niwe wari perezida w’Amagaju.

 

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook