A A
RSS

Rwanda : Abatoza 61 bongerewe ubumenyi mu gutoza abana

Mon, Jul 23, 2012

featured, Football

 

Abana nabo bagaragaje ibyo bigishijwe

Abana nabo bagaragaje ibyo bigishijwe

umuryango Right To Play wita ku burezi bw’umwana binyuze muri siporo watanze inyemezabumenyi (Certificate) ku batoza 61 bo mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba,  nyuma yo kuba barashyize mu bikorwa ibyo bahuguriwe bijyanye no gutoza abana imikino.

Umuhango wo guha inyemezabumenyi abo batoza wabereye mu kigo cy’amashuri cyo mu Murenge wa Mushenyi.

Hitimana Innocent umukozi  w’umushinga Right To Play mu Bugesera avuga ko abatoza bahawe inyemezabumenyi ari abitwaye neza muri gahunda bise  “Red ball Child Play”, nyuma yo huhabwa amahugurwa yo gutoza abana ibijyanye n’imikino.

Yagize ati “abo batoza bashyize mu bikorwa gahunda igamije guteza imbere umwana mu mibanire ye n’abandi mu ngororangingo no mu kwimakaza umuco w’amahoro, mu kugira ubumenyi buhagije ku isuku muri we n’aho atuye binyuze mu mikino na siporo”.

Umwe mubongerewe ubumenyi Gashema  Marcel  wigisha muri GS Biharagu mu Murenge wa Kamabuye avuga ko impamvu yahawe inyemezabumenyi ari uko yubahirije ibyo yasabwe gutoza abana. Yavuze ko bimwe mu byo yigishije abana ari ukwirinda icyorezo cya Sida binyuze muri siporo.

Dyna Mutamba umuyobozi mushya wa Right to Play ishami ryo mu Bugesera avuga  ko agiye gukomereza aho abandi batangiriye, gukorana n’abatoza atibagiwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Mutamba yavuze ko mu Bugesera hari abatoza benshi, ariko batanga inyemezabumenyi bakurikije uwitaye ku bakinnyi kuruta abandi.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By OBREAKSL penny stocks

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook