Umutoza w’ikipe y’uRwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy afite intego yo gutsinda Tanzania mu mukino bafitanye kuri uyu wa 14/7/2012 i Dar es Salaam, mu rwego rwo gutegura neza umukino u Rwanda ruzakina na Mali tariki ya 28/7/2012 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

 

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mutoza w’umufaransa mbere y’uko ikipe yerekeza muri Tanzania, Tardy yatubwiye ko impamvu arimo gukina umikino myinshi ya gicuti ngo ni ukugurango umukino wa Mali uzagere abakinnyi bafite imbaraga zihagije kandi bazabashe kuyisezerera n’ubwo azi neza ko ari ikipe ikomeye cyane.

 

« Mali ni ikipe ikomeye cyane mu mupira w’abana. Gukina imikino ya gicuti nk’iyi biratuma abakinnyi bose bamenyera, kandi bitewe n’uko na Tanzania izaba ishaka kwitegura imikino y’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika bizatuma umukino ugira ishyaka ryinshi bityo bidufashe kwitegura neza. Kuri twebwe rero intego yacu ni ugutsinda Tanzania kuko bizatwongerera imbaraga na morali bizatuma dutsinda Mali ».

 

Ikipe ya U20 izahaguruka mu Rwanda kuri itariki ya 13/7/2012, irateganya gukina imikino ibiri na Tanzania. Umukino wa mbere bazawukina ku itariki ya 14/7/2012 undi mukino bawukine ku wa 16/7/2012.

 

Umutoza Richard Tardy avuga ko kuba bazakina imikino ibiri kandi harimo intera y’igihe gitoya hagati yayo ngo nta kibazo bizamutera kuko ahubwo ngo bizamufasha gusuzuma abakinnyi be bose, buri wese akabona umwanya wo kwigaragaza kuko azatwarayo abakinnyi 20.

 

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda U20 niva muri Tanzania izagaruka i Kigali igakomeza imyitozo yitegura gukina na Maki tariki ya 28/7/2012. Biteganyijwe kandi ko iyi kipe ishobora gukina indi mikino ibiri ya gicuti harimo uwo izakina na Nigeria ndetse n’uwo izakina na Ghana igihe cyose ayo makipe yabyemera kuko banditse bayasaba.

 

 

 

 

 

 

Share Button