Kuvuga ko imikino yatandukanywa na politiki ni ubugugu no kwikubira,kuko ari iturufu  mu kwagura ububanyi n’amahanga. Henry Adefope wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Nigeria, ubwo FIFA yabahagarikaga imyaka ibiri kubera kuvanga politiki n’uyu mukino yagize ati” ubundi ruhago ni iturufu  mu kwagura ububanyi n’amahanga.”. Ese ni iyihe shusho politiki igira muri mikino muri Afrika?

Ishyaka FNL (Front de libération nationale) ryashinze ikipe yo guhurizamo imbaga bakarwanya abakoloni b’Abafaransa muri Algeriya. Muri iki gihugu,nyuma y’aho aba Barber bashinze umutwe wa gisirikare bashyizeho ikipe ya JSK, jeunesse sportive kabyle nk’urubuga ku rubyiruko rwo kwigishwa indangagaciro zabo.

Ubwo afrika y’epfo yakiraga igikombe cy’afrika mu 1996 intego yari ugushimangira kwinjira mu muryango wunze ubumwe bw’Afrika. Nyuma yo gusubirana ubwigenge, muri Angola hatangijwe ikipe ya premiero do augosto (1/8) itariki Portugal yabasubije igihugu cyabo.

Ibihugu byinshi muri Afrika bigira amakipe ya gisirikare cyangwa ay’igipolisi. Muri Kenya abasirikare bafite ikipe ya Ulinzi, FAS muri Maroc, zamalek mu Misiri, mu Rwanda habaye Panthere noir  ubu hari APR FC. Haba mu Rwanda no muri Uganda uhasanga amakipe y’igipolisi.

Gushinga ikipe ya gisirikare ngo bibaha kwizerwa, gusabana no kwiyegereza abantu bityo abafana bakaba batanga ubufasha mu bikorwa bya politiki nko guhirika ubutegetsi, mu matora n’ibindi bikorwa bya politiki. Kuko nyuma y’intsinzi bikomeza guha imbaraga ikipe yabo nk’umuyoboro w’ibyishimo.

Ikipe ya Vital’o mu Burundi na villa sport club muri Uganda byafatwaga nk’ikipe z’impunzi z’abanyarwanda.

Eric Nshimiyimana wakinnye muri Vital’o avuga ko iyi kipe yari ikomeye bigoye kuyiba. Ati”perezida wayo yari umunyarwanda, Muramira.” Nyuma yo gutaha ikipe yarakomeje ibaho.

Mu Rwanda,ruhago yamenyakanye cyane ku ngoma ya Rudahigwa bitewe n’uko uyu nawe yakinaga uyu mukino. Maboneza Feredariko wakinnye umupira w’amaguru mu 1940 avuga ko Rudahigwa atabogamaga nubwo yari umufana w’ikipe y’Ingabonziza.

Nyuma ya coup d’etat yo mu 1973 mu Rwanda havutse ikipe ya gisirikare,Panthere noire itwara ibikombe byinshi. Nubwo hari abavuga ko igitutu cy’abasirikare n’abafana bayo byatumaga babona intsinzi ku ngufu. Ngo sibyo, kuko hari ibikombe andi makipe yatwaye kandi Panthere yarushijwe. Kanamugire Aloys wayikiniye akanayitoza ati «ubushobozi ni imibereho myiza nibyo byahaga iyi kipe ntsinzi.»

Kuva muri 1980-1994 ikipe ya Panthere noir niyo yatwaye ibikombe bya shampiyona byinshi, bigera kuri bitanu, Kiyovu sport itwara bitatu, Mukungwa bibiri naho Rayon sport itwara kimwe.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, APR nayo ya gisirikare yakomeje kuba ubukombe.

Ese haba hari icyo APR FC ifashwa kurusha andi makipe?

Bivugwa ko Ngo hari bimwe mu bikorwa bishyira ku ibere APR FC, urugero ngo nko muri 2011, mpaga yatewe  ikipe ya etincelles  nyamara ibyayibayeho byarabaye no ku mukino wa Mukura na Musanze ariko umukino ukigizwa imbere. Nyuma yo kunganya mu gikombe cy’amahoro 2011 amakipe yikiranuraga kuri penaliti. Ku mukino wa nyuma na Polisi hongereweho iminota 30, kubwa Golan umutoza wa polisi we ngo yabifashe nko kubangiza mu mutwe.

Muri 2003 u Rwanda rwari mu itsinda na Ghana na Uganda bashaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afrika Tunis 2004, Amavubi yakiniye i Kampala maze Gatete akomeretswa mu mutwe. General de Brigade Jean Bosco Kazura wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru avuga ko hari igihe abafana bizera intsinzi kwakira intsinzwi bikabagora.Ati”APR FC na Maranatha muri Togo bararwanye bapfa umupira gusa.”

Kuki abanyapolitiki batera inkunga imikino? Inzobere zisanga gutera inkunga ruhago igaca mu bitangazamakuru bituma abafana babona umuterankunga inyungu y’ibyishimo (wins attention), rubanda nyamwinshi bashobora kumwitura ubufasha kuko akebo kajya iwa Mugarura (public support) kugira uruvugiro,ubushongore n’ubukaka (acceptance, recognition and legitimacy)

Nubwo abenshi bakoresha ruhago nk’iturufu, muri Iran ya imam Khomeiny ngo ruhago ni ihuriro ry’abafana mu gukwirakwiza ibitekerezo bimurwanya,kumukwena ngo kuko urupfu rwa benshi ari umunyenga ku bafana.

Impuzamashyirahamwe  y’ umupira w’amaguru ku isi FIFA ntiyemera ko ruhago  ivangwa na politiki. Si ubwa mbere amashyirahamwe yo muri Afrika ahagarikwa twavuga nka Kenya, Guinea, Niger, Misiri na Zimbabwe.

Kuba FIFA igaragaza imbaraga zegera ONU byagize ikirangirire Josep Blatter perezida wa FIFA kurusha Koffi Annan wari umunyamabanga wa ONU. Ndetse naho FIFA ifite abanyamuryango 204  mu gihe ONU yo ifite 192,kuba kandi FIFA yarabonye izuba mu 1904 mbere y’imyaka 15 ku muryango w’ibihugu SDN biha  FIFA ubushongore n’ubukaka maze nayo ikica igakiza nk’igihe cyo gufata ibihano.

Fréderic Baillette yagize ati ‘kwishyira ukizana by’imikino nibyo bishimangira umukino w’umwimerere, ikaba  ihuriro ry’ubucuti ku bantu, bigatuma iba hejuru ya za leta, amakimbirane n’urwango’.

Ruhago y’ubu ishobora kuba ubwinjiriro bw’umutungo,ubwugamo bw’abanyapolitiki, urufatiro rwa sosiyeti, inkingi y’ubusabane, imvano y’akarengane, umuyoboro w’amatwara ya politiki naho ikipe y’igihugu yo ni ubusobanuro bwa kane bw’igihugu.

None se abakinnyi babe ibitambo by’ibibazo bya politiki biri kuri iyi si? Ese leta ko zifasha imikino zigire uruhare uko ikinwa? Aba banyapolitiki ni urukundo cg ni ugusahura? imikino yigenge se, ikore nk’igihugu gikorera mu kindi?


Share Button