Nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4 ku busa, u Rwanda ubu rurabarizwa ku mwanya wa 119 ku isi ku rutonde rwa FIFA, rukaba rwasubiye inyuma imyanya 14 kuko ku rutonde rwasohotse mu kwezi gushize u Rwanda rwari ku mwanya wa 105.

 Uru rutonde rusohoka buri kwezi, rushingira ku kuntu amakipe y’ibihugu aba yaritwaye muri uko kwezi gushize, igihugu kigahabwa umwanya bitewe n’uko cyitwaye ugereranyije n’ibindi bihugu.

Gusubira inyuma k’u Rwanda ntabwo bitunguranye, kuko mu kwezi gushize no mu ntangiro z’uko rwaranzwe no gutsindwa cyane.

U Rwanda rwatsinzwe na Tuniziya ibitego 5 ku busa mu mikino wa gicuti uzwi na FIFA, rutsindwa naLibyaibitego 2 ku busa, runganya na Tchad igitego kimwe kuri kimwe, maze rusoreza ku mukino w’irushanwa rwakinnye naAlgeriarutsindwa ibitego 4 ku busa.

Muri Afurika igihugu kiri ku mwanya wa mbere ni  Côte d’Ivoireikurikiwe na Ghana, Algérie, Libye, Mali, Zambie, Tunisie, Egypte,Gabon na Sierra Leone

Ku rutonde rw’ibihugu byo mu karere n’ibituranye n’u Rwanda, igihugu kiri ku mwanya wa mbere ni Uganda iza ku mwanya wa 94 ku isi. Ikurikiwe na Soudan iri ku mwanya wa 101.

Kenya iri ku mwanya wa 111, RDC iza ku mwanya wa 127, mu gihe u Burundi bwatakaje imyanya ine, buri ku mwanya wa 131naho Tanzania yatakaje imyanya 6, ikaza ku mwanya wa 139.

Ku rutonde rw’isi, igihugu cya mbere kiracyari Espagne, ku mwanya wa kabiri hari igihugu cyaUruguay, gikurikiwe na Allemagne, Ubuholandi, Brésil, Ubwongereza, Argentine, Croatie, Danemark naPortugal.


 

Share Button