Ikipe ya Goalball ya Rwamagana na Kaminuza y’u Rwanda kugeza ubu ni zo ziri ku mwanya wa mbere mu matsinda ziherereyemo nyuma y’imikino y’icyiciro cya kabiri yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda tariki ya 2 n’iya 3/6/2012.

Rwamagana na Kaminuza y’u Rwanda ni zo ziri ku isonga muri shampiyona ya Goalball

Uyu mukino ukinwa hakoreshejwe ubuhanga bwo kumva aho umupira uturuka, kumenya kuwutera no kumenya kuwutangira mu gihe indi kipe iwohereje kandi abafana bagasabwa kutavuga kugira ngo batabuza abakinnyi kumva, kugeza igitego kigiyemo.

Nyuma y’imikino y’icyiciro cya mbere yabereye mu karere ka Musanze mu kwezi gushize, ku wa gatandatu tariki ya 2/6/2012 no ku cyumweru, imikino yakomereje mu nzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Huye.

Amakipe 10 yitabiriye iyi shampiyona, yagabanyijwe mu matsinda abiri, maze amakipe abiri abiri agakina hagati yayo, ikipe itsinze umukino igahabwa amanota atatu. Gusa ikipe ya Rubavu ntabwo yitabiriye imikino ya Huye, bituma amakipe yose yagombaga gukina nayo ayitera mpaga.

Mu itsinda rya mbere ikipe ya Rwamagana yatsinze imikino yayo yose, yongera kwegukana umwanya wa mbere nk’uko yari yabigenje mu mikino ya Musanze.

Ibyo byatumye Rwamagana ihita ibona itike yo kuzakina wa ½ cy’irangiza, kimwe na Gahini yaje ku mwanya wa kabiri muri iryo tsinda.

Mu itsinda rya kabiri Kaminuza y’u rwanda na Gisagara nizo zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Huye na Musanze.

Erneste Munyaneza, Kapiteni wa Rwamagana itaratsindwa umukino n’umwe kugeza ubu, yadutangarije ko yizeye  kuzegukana igikombe.

“Twebwe twakoze imyitozo ihagije, kandi kuva iyi shampiyona yatangira ntituratsindwa. Turashaka gukomeza muri ubwo buryo kugeza ku mukino wa nyuma kandi twizeye kuzatwara igikombe, bikazanatuma badutoranya mu ikipe y’igihugu igomba kuzakina imikino yo mu karere mu kwezi kwa 10”.

Gusa ngo n’ubwo benshi baha Rwamagana amahirwe yo kuzegukana igikombe, ngo Kamininuza y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino bwa mbere iyu mwaka, ntizaborohera nk’uko twabitangarijwe na Jean Pierre Twizerimana Kapiteni wayo.

“Kuba uyu mwaka aribwo bwa mbere twitabiriye shampiyona tukaba tugeze muri ½ cy’irangiza, ni ikimenyetso cy’uko dushobora no gutwara igikombe. Ubu tugiye gukaza imyitozo ku buryo tuzahangana n’ikipe iyo ariyo yose”.

Imikino ya ½ cy’irangiza izabera I Kigali yariki ya 7/7 aho Rwamagana izakina na Gisagara, Kaminuza y’u Rwanda ikazakina na Gahini naho Umukino wa nyuma ukazaba bukeye bwaho tariki ya 8/7 uyu mwaka.


Share Button