Umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku wa mbere tariki ya 04/06/2012 wahuje ikipe y’abapolisi b’u Rwanda n’iy’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera warangiye Polisi itsinze umurenge wa Cyanika ibitego 2 kuri 1. Polisi yatsinze umurenge wa Cyanika ibitego 2 kuri 1

Umupira ugitangira byagaragaraga ko abasore b’ikipe y’umurenge wa Cyanika bashobora kuza gutsinda Polisi kubera uburyo bahanahanaga neza umupira. Nyamara ariko ntibabashaga kureba mu izamu n’ubwo basatiraga cyane.

Ikipe ya Polisi yaje kubarusha ubwenge maze yabona amahirwe yo kugera ku izamu igashaka uburyo yabona igitego. Niko byaje kugenda mu gice cya mbere kigeze hagati aho ab’inyuma b’ikipe ya Cyanika bahuzagutitse maze rutahizamu wa Polisi witwa Elisé Ndayishimiye aba yinjije igitego cya mbere.

Abafana b’ikipe ikipe ya Cyanika ntibumvise uko bigenze kuko ikipe ya Polisi itigeze irusha bigaragara ikipe yabo. Igice cya mbere cy’uwo mukino cyaje kurangira ari igitego kimwe cy’ikipe ya Polisi ku busa bw’ikipe ya Cyanika.

Igice cya kabiri cyatangiye noneho ikipe ya Polisi isatira cyane iya Cyanika biza gutuma haboneka ikindi gitego cya kabiri cya Polisi gitsinzwe n’umukinnyi wayo witwa Safari Gilbert maze ibintu bihita bihindura isura ku kibuga.

Abafana b’ikipe ya Cyanika bari buzuye ku kibuga bibajije uko bigenze birabayobera. Nyamara abazi ibijyanye n’umupira bakavuga ko ikipe ya Cyanika ibura imyitozo ihagije ndetse n’umutoza ubahora hafi kuko buri wese yakinaga ibimuje mu mutwe.

Umutoza bafite ubu, ubwo bakinaga uwo mukino bari bamaranye gusa iminsi itageze ku cyumweru. Abakinnyi b’ikipe ya Cyanika bakomje kugerageza gukina maze igice cya kabiri cy’umukino kijya kurangira babona igitego cy’impozamarira gitsinzwe n’umukinnyi wabo witwa Muremyi Obed.

Habura iminota mike kugira ngo umupira urangire ikipe ya Cyanika yari ibonye igitego cya kabiri cyo kunganya ariko umupira ukubita ku mutambiko w’izamu. N’uko umupira urangira ari ibitego bibiri by’ikipe ya Polisi kuri kimwe cy’ikipe y’umurenge wa Cyanika.

Uwo mukino wabaye mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byahariwe “Police Week” yatangiye tariki ya 01/06/2012 mu karere ka Nyamasheke.

Muri “Police Week”, polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kurwanya no gukumira ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage.


Share Button