Rwanda : Nyuma yo gusubikwaIrushanwa ryo gusiganwa ku magare risanzwe rizwi ku izina rya ‘Ascension des Milles Collines’ ritegerejwe kuba kuri uyu wa 19/6/2012 ,aho abakinnyi bazasiganwa ahantu hangana n’ibirometero 130 kuva mu mujyi wa Butare wo mu karere ka Huye  kugera mu mu mujyi wa Kigali.

 

Iri rushanwa ubusanzwe ryari riteganyijwe kuba ku itariki ya 19 Gicurasi uyu mwaka ariko riza gusubikwa kubera umuganda udasanzwe wari wabaye kuri uwo munsi mu gihugu hose mu rwego rwo kurwanya ibiza.

 

amakuru aturuka mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Ferwacy), aremeza ko kuri iyi nshuro irushanwa rya Ascension des Milles Collines rigomba kuba nta kabuza ndetse ngo kuri iyi nshuro umubare w’abazaryitabira ukaba wariyongereye.

 

Umunyamabanga uhoraho muri Ferwacy, Murenzi Emmanuel yagize ati  “iri rushanwa ryahoze  rikinwa, ariko ubu twaryongereye imbaraga aho abakinnyi bazaba ari benshi ndetse n’ibihembo byariyongereye. ”

 

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi 54 bari mu makipe umunani ariyo Fly, Club les Amis Sportifs, Kiramuruzi, Rapide, Ciné Elmay , Satelite ,Benediction n’ikipe y’Abahizi.

 

Ikipe izegukana aya marushanwa izahabwa igihembo kingana n’amafaranga ibihumbi 400 iya kabiri ibihumbi 300, iya gatatu ihabwe ibihumbi 200 mu gihe izaza ku mwanya wa  kane izahabwa  ibihumbi 100.

 

Ikipe Rubavu niyo yegukanye aya marushanwa umwaka ushize.


 

Share Button