RWANDA : KWITA IZINA CYCLING TOURRwanda Development Board (RDB) irahamagarira abaterankunga kuzitabira isiganwa ngarukamwaka,Kwita izina cycling tour 2013.Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB avuga ko bakeneye amafranga menshi ngo ribe rinini kurusha.

RDB ifatanya  n’ishyirahamwe ry’amagare (FERWACY) gutegura iri siganwa ritangiza icyumweru cyo kwita izina ingagi.

Nubwo Kwita izina ryemewe ku rwego mpuzamahanga, kuba rimara iminsi mike bituma rititabirwa n’abakinnyi bakomeye kuko ni ibihembo biba atari byinshi.

Kuva muri 2013 ngo n’abandi baterankunga bazaba bemerewe kuritera inkunga kugira ngo rigere ku ntego yaryo y’ubukerarugendo.Rica Rwigamba avuga ko basabye FERWACY ko barishyira ku rutonde rw’amarushanwa yabo kandi bagashaka n’abandi baterankunga.

Ati ”birasaba amafranga menshi n’abandi baterankunga. RDB nayo izakomeza gutera inkunga tunabafashe kuryamamaza.”

Kuba FERWACY ngo igaragaza imikorere n’imyiteguro myiza no ku yandi marushanwa ni icyizere ko bazabona abaterankunga.Rwigamba avuga ko impamvu bahisemo irushanwa ry’amagari ari uko rikorerwa ku buso bugari hanakorwa ubukerarugendo.

Uyu mwaka RDB yatanze inkunga ya miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Amakipe 10 niyo azasiganwa harimo atatu yo mu Rwanda; Karisimbi, Muhabura n’Akagera agizwe n’abanyonzi 16, ikipe y’igihugu ya Algeriya, Tanzaniya, Burundi, Ethiopiya n’amakipe abiri yo muri Kenya.

Daniel Teklehaimanot watwaye irushanwa rya 2011 ntazaza mu Rwanda kuko ari mu gihugu cy’Ubufransa. Umunya Algeriya Azzeddine Lagab wabaye uwa gatatu muri Tour of Erithrea ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya 2012.

Ni umwaka wa kabiri ribaye ari mpuzamahanga,Nicodem Habiyambere yabaye uwa gatanu  muri 2011 akurikiye abanya Erithrea na Moroc batazitabira.


 

 

Share Button