A A
RSS

Rwanda : KARONGI: Impamvu twatsinzwe nuko twakinnye n’abasore kandi dukuze – umutoza wa ‘11 du Midi’

Tue, Jun 12, 2012

Football

Rwanda :  Wari umukino ushimishije kandi witabiriwe n’abantu batari bake cyane

Wari umukino ushimishije kandi witabiriwe n’abantu batari bake cyane

tariki 10 Kamena 2012, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’umurenge wa Rubengera habereye umukino wahuje ikipe ya Ruburikinya ya Rubengera mu karere ka Karongi n’ikipe ya 11 du Midi yo mu karere ka Muhanga umukino urangira Ruburikinya itsinze ibitego 3-1.

 

 

 

 

Twakinnye n’abasore kandi dukuze ni yo mpamvu twatsinzwe 3-1. Ndaruhutse Richard umutoza wa 11 du Midi

Wari umukino wo mu rwego rwo kurwanya ubusaza no guteza imbere siporo ariko umutoza wa 11 du Midi Ndaruhutse Richard ntiyishimiye kuba ikipe ye yaratsinzwe na Ruburikinya 3-1: “Ikihutirwa ntago ari intsinzi, kuko twebwe twari twaje gukina umukino wo kugorora ingingo no guteza imbere siporo y’abantu bakuze, ariko Ruburikinya yakinishije abasore kuburyo harimo n’abatagejeje ku myaka 30 ndetse banasanzwe bakina mu makipe akomeye, urugero nka Sugira wakinaga muri ba rutahizamu asanzwe akinira AS Muhanga”.

 

Kapiteni wa Ruburikinya Baziruwiha Abu Bakar we ntiyemeranya n’umutoza wa 11 du Midi. Avuga ko impamvu yabateye gukinisha abasore ari uko nabo babonye muri 11 du Midi harimo abasore: “Urugero ntanga ni nk’uriya wakinaga mu izamu. Ni umwana ukiri muto kandi turabizi ko akina mu izamu rya Flash FC.”

Kugira ngo hatazongera kubaho ubwumvikane buke mu mikino yo guteza imbere siporo y’abakuze, amakipe yombi yemeje ko ubutaha mbere yo gukina bazajya bareba amarangamuntu y’abakinnyi, uwo basanze atagejeje kuri 35 bakamukuramo kubera ko intego atari intsinzi ahubwo ari ukugorora ingingo. Nubwo ariko habayeho kutavuga rumwe kuri uyu mukino wa Ruburikinya na 11 du Midi, wari umukino ushimishije kandi waranzwe na tekinike cyane cyane ku ruhanda rwa 11 du Midi. Nubwo benshi mu bakinnyi barengeje imyaka 35 wasangaga harimo abazi kugenzura ruhago kuburyo utabatandukanya n’abasanzwe bakina mu makipe yabigize umwuga.

Wari n’umukino wo kwifatanya n’umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya 11 du Midi Mukimbiri Francois warumaze iminsi apfushije umwana, hanyuma ikipe ye yiyemeza gukina umukino ku munsi wo gukura ikiriyo.


 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook