Isiganwa ry’amagare ngarukamwaka ‘Kwita izina’ ry’uyu mwaka wa 2012 rizaba mu mpera z’icyumweru tariki ya 8 n’iya 9/6/2012, rizitabirwa n’ibihugu bitanu  harimo n’u Rwanda.

 Kugeza ubi ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira niBurundi,Kenyaizazana amakipe abiri,UgandanaAlgeria.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Aimable Bayingana, yatubwiye ko impamvu iri rushanwa rititabiriwe n’ibihugu byinshi kandi bikomeye nk’uko bikunze kugaragara muri ‘Tour du Rwanda’ ari uko iri siganwa rizamara iminsi ibiri gusa.

Gusa ngo n’ubwo rizamara igihe gito, hazaba harimo ibihembo bishobora gukurura abasiganwa batari bake.

Bayingana yagize ati, “Nubwo rizamara iminsi ibiri gusa ariko ibihembo birashimishije. Umuntu uzajya aba uwa mbere kuri buri gace (Etape) azajya ahabwa amadolari 400. Ibyo bivuze ko uwaba uwa mbere mu duce twose, byatuma anaba uwa mbere muri rusange, akahavana amadolari atubutse”.

Iri siganwa rizatangirira i Kigali ku wa  9/6/2012 mu gitondo, abasiganwa bakazerekeza mu Majyaruguru aho bita mu Kinigi. Nyuma ya saa sita uwo munsi bamaze kuruhuka, abasiganwa bazerekeza i Rubavu banarareyo.

Tariki 10 bazahaguruka i Rubavu, banyure Musanze bagaruke i Kigali badahagaze, bakazasoreza iryo siganwa i Kigali.

Mu isiganwa ryo ‘Kwita Izina’ryabaye umwaka ushize, umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na mugenzi we Debesai Frekalsi Erithrea w’umunya Eritea naho umunyarwanda Adrien Niyonshuti aza ku mwanya wa gatatu.

Ku rwego rw’amakipe, ikipe y’igihugu cyaEritreayaje ku mwanya wa mbere, naho ikipe y’urwandayitwa Akagera iza ku mwanya wa kabiri.

 


 

 

Share Button