Impamvu: Gushishikariza abasheshakanguhe gukunda siporo

Igikorwa: Irushanwa ry’umupira w’amaguru ku makipe y’abakuze (Véterands) mu gihugu hose

Nyir’igikorwa: Magasin Solution Sports n’abandi babyifuza.

Organisateur: Magasin Solution Sports

Itariki: Nyuma y’igikombe cy’amahoro

1 .Impamvu y’irushanwa

Magasin Solution Sports n’abandi babyifuza bateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe y’abakuze (Véterands mu gihugu hose) mu gikorwa cyo gushishikariza abantu bose gukunda no gukora siporo kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza.

2 .Uko irushanwa riteguye

Hateganyijwe ko amakipe yose yatumiwe kandi yiyandikishije azahura mbere y’uko irushanwa ritangira kugirango amenyeshwe amategeko azagenga irushanwa ndetse ahabwe n’andi mabwiriza ajyanye n’igikorwa cyigamijwe, ndetse hakorwe na tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda.

2.1 Tombola

Amakipe azashyirwa mu matsinda atandukanye (poules A, B, C,D,….). Tombola ya mbere izakorwa mu gushyira amakipe mu matsinda. Hazakoreshwa udupapuro twanditseho :

-Itsinda A   : A1, A2, A3, A4…..

-Itsinda B:  B1, B2, B3   , B4….

-Itsinda C:  C1, C2, C3, C4….

-Itsinda D:  D1, D2, D3 , D4….

-etc………………

Utwo dupapuro tuzavangwa noneho umuntu uhagarariye ikipe ahitemo kamwe gusa kagaragaza itsinda ahisemo.

Hazakurikiraho kumenya uko amakipe azahura  mu matsinda yayo, uhagarariye ikipe yiyandikishije mbere kuri liste azatombola mu dupapuro tw’itsinda rye, nahitamo ikipe ye azongera ahitemo bwa kabiri. Izisigaye mu tsinda nazo zihure

Mu itsinda hazazamuka amakipe abiri (iya 1,2), ikipe zinganyije amanota, harebwa ibitego yatsinze nibyo yatsinzwe, umubare w’amakarita yatanzwe. Amahirwe ahabwa ikipe yizigamiye mu bitego noneho hagakurikiraho kureba ikipe yabonye amakarita makeya. Ikipe yabonye ikarita y’umutuku iza nyuma . Amakipe yose akomeje kunganya amahirwe, hakinwa undi mukino hagati yazo kugirango haboneke utsinda, icyo gihe hitabazwa na za penaliti kuri uwo mukino wa nyuma, igihe ikipe zikomeje kunganya.

Nyuma y’imikino ibanza, hamaze no kuzamurwa amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda, hazakorwa andi matsinda, noneho tombola yongere ikorwe nkuko biteganyijwe mu gika cyo haruguru. Amatsinda azakomeza kwitabazwa bitewe n’amakipe azitabira iri rushanwa kugeza igihe hazabonekera amakipe 4 ya mbere azakinira umwanya wa 1,2,3,4.  Muri iri rushanwa umukino wa mbere uzajya utangira saa tatu (9h00), uwa kabiri saa tanu (11h). Buri kipe igomba kugera ku kibuga iminota 30 mbere yuko umukino utangira.

3. Amategeko y’irushanwa.

3.1. Abakinnyi

Abakinnyi bazakina iri rushanwa ni abakinnyi batabigize umwuga ariko bakina umupira w’amaguru, bafite, byibura,  imyaka 35 y’amavuko (bavutse muri 1977 hatitawe ku kwezi umuntu yavukiyeho). Buri kipe yemerewe gutanga umubare ishaka w’abakinnyi mbere yuko irushanwa ritangira, ariko kuri feuille de  match y’uwo munsi hagaragaraho abakinnyi 25 gusa. Nta mukinnyi ugomba kugaragara kuri liste irenze imwe.

Nta mukinnyi ufite ikarita ya 2009-2010 mu ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda cyangwa ahandi wemerewe gukinishwa muri iri rushanwa igihe cyose agikina nk’uwabigize umwuga;Mbere yuko umukino utangira buri kipe izashyikiriza umusifuzi amazina y’abakinnyi 11 babanza mu kibuga  hamwe na nimero z’imyambaro bambaye. Buri kipe yemerewe gusimbuza uko ishaka mu bakinnyi 25 bazaba batanzwe kuri feuille   de   match.

Muri iri rushanwa buri mukinnyi agomba kwitwaza ikimuranga cyatanzwe n’ubuyobozi bw’ u  Rwanda (ikarita ndangamuntu cyangwa ikiyisimbura, pasiporo), abanyamahanga bazerekana pasiporo zabo kandi ntibagomba kurenga 2 kuri feuille de match.

3.2. Imyambaro

Kuri buri kipe abakinnyi babanza mu kibuga n’ abazasimbura bazakinisha imyenda isa. Iyo myambaro igomba kuba ifite nimero, byibura ku mipira. Amakipe agomba gutanga ibara ry’umwenda azambara mbere, kugirango twirinde ikibazo cy’umwambaro usa ku makipe agiye guhura. Hazakinishwa umwambaro w’uruganda errea rwasinyanye amasezerano na Magasin Solution Sports.

Uwo mwambaro ushobora kuboneka ku mafaranga 13,000 rwf/piece, igiciro nyacyo tuzakimenyeshwa n’umuyobozi wa Magasin Solution Sports mu nama itaha.

Nta mukinnyi  wemerewe kwambara inkweto zifite ibyuma (crampon z’ibyuma). Inzara z’intoki zigomba kuba zavanyweho kuri buri mu kinnyi.

 

3.3. Ibibuga bizakinirwaho

Kugirango irushanwa rizagende neza nkuko tubyifuza, buri kipe izakina iri rushanwa igomba kuba ifite ikibuga cyayo isanzwe ikiniraho cyangwa yateganyije, kandi kimeze neza (gifite mesure nziza, giteguye neza nta byatsi cyangwa amabuye, gifite imirongo igaragara, kidacuramye, kidafite imigina, kidafite imyobo n’ubundi busembwa bw’ikibuga). Amazamu agomba kuba afite za filets. Mbere yuko irushanwa rizatangira hazabaho gusura ibyo bibuga. Amakipe asangiye ikibuga yumvikana imikoreshereze yacyo.

3.4. Abasifuzi

Buri mukino uzasifurwa n’abasifuzi batatu bemewe n’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umushahara wabo uzaturuka mu mafaranga yo kwiyandikisha ndetse no mu nkunga zitandukanye zizagenda ziboneka. Kuberako ari igihugu cyose, iyo budget yakwitabwaho cyane kuko hashobora no kubonekamo abasifuzi bakenera amacumbi n’ibindi bijyana no gucumbika.

3.5. Uko imikino izayoborwa

Buri mukino uzagira ibice bibiri bimara iminota 45 buri gice, bitandukanyijwe n’ikiruhuko cy’ iminota 15. Kuri buri gice umusifuzi azongeraho iminota yagiye itakara (temps d’arret du jeu) nkuko amategeko abiteganya.

3.6. Penaliti

Mugutera za penaliti hazajya habanza haterwe eshanu za mbere nizirangira harebwe ikipe yatsinze nyinshi kurusha iyindi abariyo itsinda uwo mukino, izo penaliti eshanu nizirangiye nta kipe itsinze, haterwa imwe imwe kugeza igihe habonekeye ikipe itsinze, nta minota y’inyongera iteganyijwe muri iri rushanwa (prolongation).

3.7. Ikarita y’umutuku

Umukinnyi utukana cyangwa agakubita mugenzi we, umusifuzi cyangwa undi muntu, kimwe numukinnyi ukina umukino wo kuvunana ahanishwa ikarita y’umutuku. Icyo gihe ikipe ye itanga ihazabu ya 50.000 Rwfs kandi mu  mukino ukurikiyeho ntawukina.

Iyo bigaragaye ko umukinnyi yabikoze kuburyo bukabije abigambiriye kandi akabigaragazamo ikinyabupfura gike umukinnyi ahagarikwa burundu mw’irushanwa kandi ikipe ye igatanga ihazabu ya 100.000 Rwfs.

3.8. Amakarita abiri y’umuhondo ;

Umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo mu mukino umwe ahabwa ikarita y’ umutuku agasohorwa  mu  kibuga . Ikipe ye igatanga ihazabu ya 50.000 Rwfs  maze umukino ukurikiyeho ntawukine.

3.9. Ugusimbuza   abakinnyi

Buri kipe yemerewe gusimbuza umubare w’abakinnyi  ishaka, muri 25 yatanze kuri feuille de match. Ikipe isimbuza yereka  umusifuzi wo kuruhande umukinnyi  winjiye  igatanga izina rye, ndetse n’usohotse (na nimero z’umwambaro).

Umukinnyi wasimbuwe ntiyemerewe gusubira mukibuga muri uwo mukino.

Umukinnyi usimbura asabwa kwambara imyambaro isa niya bagenzi be babanje mukibuga bakinishije kandi ntibyemewe ko nimero yakinishijwe nyirayo  agasimburwa isubizwa mukibuga .

3.10. Ikipe

Buri kipe izaza muri iri rushanwa, igomba kwizana ku kibuga umukino uberaho, yitwaje uyunganira mu butabazi (umuganga wayifasha kuvura umukinnyi wakomereka) kandi ikamenya ko nta bwishingizi buteganyijwe, uretse ubwayo bwite yaba yifitiye.

3.11. Amafaranga azakenerwa mu irushanwa

Amafaranga azakoreshwa azava mu misanzu y’amakipe n’abaterankunga batandukanye.

4. Imbonerahamwe y’ibihembo byateganyijwe bishobora kwiyongera uko abaterankunga baboneka !

Ibihembo Igikenewe Cumul Matchs/hommes Cout unitaire/Rwf Cout total/Rwf
-Ikipe ya  I

 

 

 

 

 

 

 

 

 

-Ikipe ya  II

 

 

 

-Ikipe ya  III

 

 

-Ikipe ya  IV

 

-Igikombe

 

+Imipira 3

 

-Enveloppe(ikipe ya mbere)

 

 

 

 

-Enveloppe(ikipe ya kabiri)

+imipira 3

 

-Enveloppe

 

+Imipira 2

 

-Enveloppe

+Imipira 2

1

 

3

 

 

1

 

 

 

 

1

 

3

 

1

 

2

 

1

2

400,000

 

25,000

 

 

500,000

 

 

 

 

300,000

 

25,000

 

200,000

 

25,000

 

100,000

25,000

400,000

 

75,000

 

 

500,000

 

 

 

300,000

 

 

75,000

 

200,000

 

50,000

 

100,000

50,000

Buri Kipe izitabira irushanywa izahembwa imipira 2 buri yose      
Total        

 

 

5. Ibindi.

–          Ibikorwa bijyanye na Media bizakorwa na Magasin Solution Sport n’abandi baterankunga bazaboneka (Intsinzi Ltd yemeye kuzadufasha muri icyo gikorwa: intsinzi.com).

–          Ibihembo bishobora kwiyongera bitewe n’inkunga zizaboneka

–          Irushanwa rizamara ibyumweru 8.

–          Nyuma ya buri mukino amakipe ashobora kwiyakira agasabana.

–          Harateganywa gushyiraho komite izayobora irushanwa mu nama itaha. Iyo komite izaba irimo ingeri zose (Organisation, Finance, Displine, Media etc ..)

 

 

Share Button