IMIKINO YA GICUTI IZABA

U Rwanda rwanganije na Chad igitego kimwe kuri kimwe mu  mukino wabihuje tariki 30/5/2012. Igice cya mbere cyakinwe n’ikipe ya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego. Ikipe ya kabiri niyo yabonye igitego gitsinzwe na Imran Nshimiyimana cyaje kwishyurwa na Aboubakar wa Chad.

Umukino wa Chad wabaye ikiraro cyo gukosora amakosa twakoze mu mikino ibiri twatsinzwe kandi twakinnye n’ikipe ifite abakinnyi batanu babigize umwuga.Umutoza Micho yongeyeho ko babonye amakosa asigaye bagomba gukosora mu minsi ibiri basigaranye.

Ngo yishimiye kandi uko abakina inyuma bitwaye anabasaba gukomeza uyu murego. Ati”nari nabasabye ko bakina umukino wiganjemo kurema ibitego,twagitsinze kandi twabuze amahirwe menshi.”

Ku mukinnyi Amran Nshimiyimana, Micho yatangaje ko uyu mukinnyi ukiri muto yitwaye neza  mu mukino kandi ngo aratanga icyizere cy’ejo hazaza.Niwo mukino wa mbere mpuzamahanga yari akiniye ikipe y’igihugu nkuru.

Dutsindwa imikino ibiri ibanza hari amakosa yagaragaye ari  nayo mpamvu hagiye haba inama n’abatoza. Kapiteni Olivier Karekezi asobanura akamaro umwiherero wa Tuniziya wabamariye. Ati”ubu dufite imbaraga, umwuka mu ikipe ni mwiza igisigaye ni ugupanga ikipe izakina na Algeria kandi twizeye gushimisha Abanyarwanda.”

Gutegura umukino wa Algeria, kumenyereza abakinnyi no kubereka icyo imikino mpuzamahanga aricyo hategurwa ejo hazaza cyane ku bakinnyi bato ngo niyo mpamvu yatumye umutoza ahitamo gukorera umwihero muri Tuniziya. Ati” ikindi kandi byari ukwereka aba bakinnyi uko umupira wo mu majyaruguru y’afrika ukinwa kandi ndizera ko iyi mikino ya gicuti izaba impamba ku myiteguro iri imbere.”

Amavubi yabonye umwanya wo kwiga kuri Algeria cyane umukino bakinnye na Niger igatsinda ibitego bitatu ku busa.Ngo impinduka zizaba ari abakinnyi babiri gusa. Micho yasabye abakinnyi kwigirira icyizere kuko Algeria izaba ikinira imbere y’abafana bayo.

Nta mukinnyi n’umwe urwaye. Nyuma yo kurangiza umwiherero bari bamazemo  icyumweru kirenga, barahaguruka kuri uyu wa 31/5/2012 isaa kumi n’igice berekeza I Alger muri Algeria aho bazakora urugendo rw’isaha imwe.

Umukino wa Algeria n’u Rwanda uzaba tariki ya 2/6/2012 I Blida mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi 2014 kizabera muri Brazil.

 

 

 

 

Share Button