Kumenya gutegura abakinnyi mu mutwe no mu kibuga,gusobanurirwa ibibazo abatoza bahura nabyo no kumenya uko ihuriro ry’abatoza babigize umwuga rikora ni amwe mu masomo yatanzwe na syndicat y’abatoza b’umwuga bo muri Brezil.Kayiranga Baptista niwe munyarwanda wayitabiriye.

Nyuma y’icyumweru cy’amahugurwa ku batoza basaga 23 muri Brezil, Kayiranga Baptiste umutoza wa Kiyovu ngo asanga hari ibintu abatoza birengagiza cyangwa bakora batazi nyamara aribyo bibabuza intsinzi. Guha umwanya wo kuruhuka abakinnyi, amafunguro, ibiganiro umutoza agirana n’abakinnyi n’ibindi. Ati”icy’ingenzi ni ukumenya ryari cyangwa gute wakoresha ibyo bintu byose.”

Amasomo yatanzwe mu masaha 40 n’abahoze ari abakinnyi muri Brezil mu 1954 baza kuba abatoza ubu ni abarimu b’amasomo y’ingororangingo muri za kaminuza.

Naho ku ikipe ya Kiyovu sport Baptista abereye umutoza avuga ko atigeze asezera cyanwa ngo yange kongera amasezerano ahubwo yasabaga ko imikorere yahinduka kuko yari afite ubwoba bwo gukomeza gukorera muri ubwo buryo.

Ati”nanditse ibaruwa ngo nshyire ibibazo ahagaraga ndebe ko byakemuka dutangire imyitozo vuba twitegura igikombe cy’amahoro.” Ndacyari umutoza wa Kiyovu ntegereje gukorera mu uwo mwuka mwiza cyangwa mubi.

Muri shampiyona Kiyovu sport yatewe mpaga na Mukura kuko yananiwe kugera ku kibuga.Komite nyobozi iyobowe na Gasamagera Benjamin yacyuye igihe nubwo ikiyoboye byagateganyo.Amatora ateganyijwe nyuma y’igikombe cy’amahoro.

Kiyovu sport izakina na Rayon sport muri ¼ tariki ya 20/06/2012.Muri shampiyona yarangije iri ku mwanya wa gatanu.

 

 


 

 

Share Button