Irushanwa  rizakinirwa muri Pologne na Ukraine kuva tariki ya 8/6 kugeza kuya 1/7/2012.Umukino ubanza uzakinirwa kuri stade y’igihugu ya Pologne naho usoza ubere kuri stade olimpike ya Ukraine. Imikino izabera mu migi umunani aho buri tsinda muri ane rizakoresha amastade abiri. Tukaba tugiye kubabwira bimwe mu byaranze iki gikombe mu rwego rwo kubararikira iyi mikino.

Bimwe mu byaranze  1

Ni inshuro ya 14 iki gikombe gikinwa kuva mu 1960 nyuma ya buri myaka ine kikanyurana n’igikombe cy’isi. Ni ubwa gatatu igikombe cy’u Burayi, Euro 2012 cyakirwa n’ibihugu bibiri nyuma y’Ububiligi-Ubuholande mu 2000 n’Ubusuwisi – Autriche mu 2008.

Bimwe mu byaranze  2

Kuva Euro 2016 iki gikombe kizajya cyitabirwa n’amakipe 24 aho kuba 16 ubu agabanije mu matsinda ane. Ibihugu 12 biri muri iri rushanwa byari no mu gikombe cya 2008. Hari hashize imyaka  24 Repubuka ya Irland itagera mu mikino ya Euro.

Abadage nibo batwaye iki gikombe inshuro nyinshi eshatu, ubufransa na Espagne  kabiri ari nayo yatwaye icya 2008. Nta kipe yakiriye iki gikombe ngo igitware. Portugal niyo kipe yacyakiriye yageze  kure ku mukino wa nyuma n’Ubugereki itsindwa igitego kimwe ku busa mu 2004

Umudage Rainer Bonhof niwe umaze gukina umukino wa nyuma inshuro nyinshi  eshatu, ebyiri atwara igikombe (1972 n’1980). Nta mukinnyi witabiriye amarushanwa arenze ane.Umuholande Edwin van der Sar n’umufransa Lilian Thuram nibo bakinnye imikino myinshi 16.

Rutahizamu w’iri rushanwa ni umufransa Michel Platini ubu ni prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi akaba afite n’umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe 9 mu 1984.Uyu kandi niwe mukinnyi wenyine watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe (hat-trics) inshuro ebyiri .

Nta mutoza watwaye iki gikombe inshuro ebyiri. Umudage Otto Rehhagel niwe mutoza wenyine watwaye iki gikombe mu ikipe y’igihugu kitari kavukire, Ubugereki.

Uburusiya mu 1960,Ubutaliyani mu 1968 n’Ubudage mu 1972 niyo makipe yatwaye igikombe atsinzwe igitego kimwe gusa mu mikino ine.

Umukino w’Ubufransa na Youguslavia mu 1960 niwo wabonetsemo ibitego byinshi icyenda (5-4). Uburusiya 1960, Espagne 1964, Ubudage 1972 n’Ubufransa 1984 yatwaye igikombe adatsinzwe.

Ubuholandi niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mukino umwe bitandatu ku busa bwa Yougoslavia. Nta gihugu cyitabiriye aya marushanwa yose uko ari 14.

Imikino ya nyuma yose yarangiye ikipe itsinze ibitego bibiri uretse mu 1972 Ubudage butsinda Uburusiya (3-0), mu 2004 Ubugereki na Portugal (1-0) no mu 2008 Espagne itsinda ubudage igitego kimwe ku busa.

Iki gikombe gipima ibiro umunani n’uburebure bwa cm 60. Nibura miliyari 8 z’amaeuro nizo zizinjira kuri bihugu Pologne na Ukraine bazakira iri rushanwa.

Dore uko amatsinda ameze y’igikombe cy’Uburayi cya 2012:

Itsinda rya mbere:Pologne, Grèce, Russie, République ya tchèque

Itsinda rya kabiri:Pays-Bas, Danemark, Allemagne na Portugal

Itsinda rya gatatu:Espagne, Italie, Irlande na Croatie

Itsinda rya kane:France, Angleterre, Ukraine na Suède

Iyi mikino izajya iba saa kumi n’ebyiri na saa mbiri na 45.

Itsinda FEMEN rikorera muri Ukraine rikomeje gukora imyigaragambyo basaba ko uburaya bwacika muri iki gikombe cy’uburayi. Ironda ruhu ni kimwe mu bibazo abakinnyi, abafana bari guhura nacyo muri ibi bihugu.

 

 

 

 

Share Button