A A
RSS

Rwanda : Akarere ka Nyabihu ntigafite ikipe yihariye yako ariko gafite iz’ibigo by’amashuri zikomeye

Tue, Jun 12, 2012

Football

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba. Ni akarere k’icyaro, ahakunze gukorwa cyane imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Ku bijyanye n’imikino nta kipe yihariye y’akarere igaserukira mu mikino kagira. Gusa uhasanga ikipe z’amashuri yisumbuye zikomeye.

Rwanda | Akarere ka NyabihuIcyakora  ugereranije n’uturere akarere ka Nyabihu gaturanye natwo nka Rubavu, Karongi na Musanze usanga dufite amakipe akomeye amwe akina mu cyikiro cya mbere muri championat y’u Rwanda, andi agakina mu kiciro cya Kabiri. Muri  utu turere tw’abaturanyi ba Nyabihu aritwo Musanze na Rubavu  uhasanga ibibuga byiza, n’amasitade .

Mu minsi ishize ikipe ya Musanze ikaba yarazamutse mu cyikiro cya mbere ndetse na Muhanga,naho I Rubavu ho hakaba hari amakipe 2 ari mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ariyo Etincelle na Marine. Mu igereranya, wasanga hari byinshi  akarere ka Nyabihu kagomba gukora mu mikino ngo kagere ku rwego rw’abaturanyi bako nko kubona ibibuga bihagije,abakinnyi,gushyira ingufu mu mikino n’ibindi.

Mu gushaka kumenya impamvu akarere ka Nyabihu katagira ikipe y’umupira w’amaguru izwi kandi ikomeye ,nyamara utwo bituranye dufite ikipe zinakina mu kiciro cya mbere,ushinzwe urubyiruko,sport n’umuco mu karere ka Nyabihu yadutangarije ko mu karere ka Nyabihu nabo batasigaye inyuma mu mikino kuko mu mashuri yabo bafite siporo yateye imbere mu mikino nk’umupira w’amaguru,volleyball,basketball ndetse na handball. Aho usangamo amashuri azwi mu mikino mu Rwanda nya Rambura y’abakobwa  n’iy’abahungu ,Kibihekane n’izindi.

Uretse mu mashuri yisumbuye ahaboneka ikipe y’urwunge rw’amashuri rwa Rambura Fille iri mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu bakobwa mu Rwanda,  yongeraho ko no mu nzego z’ibanze,mu mirenge no mu tugari bagenda bategura amarushanwa y’umupira w’amaguru hirya no hino. Kugeza ubu akarere ka Nyabihu,kakaba gafite gahunda yo gushyiraho ikipe y’abatarangeje imyaka 17.

Gusa ngo haracyari imbogamizi kuko ahanini mu karere ka Nyabihu,usanga hari amakipe menshi akomeye mu mashuri,afite abakinnyi beza ariko kubera ikibazo cy’imyemerere ugasanga amarushanwa yitabiriwe n’abakinnyi badakomeye bo mu makipe ya kabiri,bityo ntibagere kure bitewe n’uko amarushanwa menshi akunze kuba ari ku isabato,bityo ibigo by’abadiventiste usanga bifite abakinnyi beza ntibakine.

Akarere ka Nyabihu kakaba kari gafite ikipe yaje kugira ikibazo cy’amikoro bitewe n’ingengo y’imari ariko kugeza ubu ikaba igiye kuzongera gutangira gukina. Gusa kugeza ubu hakaba harimo gushyirwamo ingufu mu rwego rw’imikino muri rusange ngo akarere ka Nyabihu kazamuke mu mikino n’imyidagaduro.

Ku birebana n’ibibuga mu karere ka Nyabihu nabyo biracyari bike, ushinzwe urubyiruko,umuco na Sport avuga ko bafite ibibuga mu murenge wa Rambura na Bigogwe ni ukuvuga ku mupira w’amaguru. Gusa ikibuga cyo mu murenge wa Mukamira cyegereye akarere ka Nyabihu kikaba cyaribasiwe n’isuri ku buryo cyangiritse.  Ku birebana n’ibibuga by’indi mikino,mu murenge wa Mukamira ahitwa mu Rwankeri,uhasanga ibibuga bya Basketball. Muri aka karere ahanini ibibuga bihari bikaba biba ar’iby’ibigo by’amashuri. Kugeza ubu  mu karere ka Nyabihu hakaba harimo gusanwa centre y’urubyiruko iri mu murenge wa Karago izafasha cyane mu rwego rw’imyidagaduro n’imikino.

Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela yabidutangarije, hakaba hateganywa no kuzubakwa Stade mu murenge wa Bigogwe ikaba Stade y’akarere ka Nyabihu.


Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook