Ubundi abasiganwa  mu isiganwa rya ascension des mille collines bavaga I Kigali bagasoreza I Huye, ubu umufatanyabikorwa SORAS yifuje ko rizava I Huye rigasorezwa I Kigali. Iri siganwa rizaba kuri uyu wa 16/6/2012 I saa tatu z’igitondo.

 

Ni irushanwa ryo kuzamura ubumenyi bw’abakinnyi bakinira mu makipe. Aimable Bayingana umuyobozi wa FERWACY avuga ko bakora amarushanwa menshi yo kuzamura imikinire y’abanyonzi. Ati”ubu ni umwanya wo gupima Abanyarwanda bonyine ariko duhemba amakipe bakinamo.”

SORAS yateye inkunga iri rushanwa, ya miliyoni eshanu zizavamo n’ibihembo.Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 400 naho iya nyuma ibone ibihumbi 50.

Abakinnyi  54 bazaturuka mu makipe abarizwa mu ishyirahamwe ry’amagare (FERWACY); ikipe ya Fly (Gasabo), Club les Amis Sportifs (Rwamagana), Kiramuruzi (Gatsibo), Rapide (Kicukiro), Ciné Elmay (Nyarugenge), Satelite y’i Kayonza, n’ikipe ya Benediction y’i Rubavu yegukanye iri rushanwa mu 2011, haziyongeraho n’ikipe Abahizi yo ku Kicukiro ikinwamo n’abanyamerika bakorera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko abazasiganwa bazarara I Huye kuri uyu wa 15/6/2012 bitegura guhaguruka ku isaa tatu z’igitondo urugendo rwa km zisaga 145.

Ascension des mille collines niryo rushanwa rirangije umwaka w’amarushanwa mu ishyirahamwe ry’amagare uva mu kwezi kwa 10/2011 kugeza mu kwa 6/2012.

 

 

 

Share Button