RWANDA | ABANYARWANDA BAZASIGANWAAbanyarwanda bazasiganwa mu irushanwa ryo kwita izina ingagi,  cycling tour batangiye umwihero I Musanze mu rwego rwo gushaka imyanya myiza.Iri rushanwa rizaba tariki ya 9-10/6/2012.

Abasanzwe baba muri Team Rwanda bo bari basanzwe bari mu mwiherero. Bayingana Aimable avuga ko gushyiraho amakipe atatu ari uguha amahirwe n’abakinnyi bato kwiyerekana.Ati”bose bagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa 6/6/2012 I Musanze.”

Kuba Team Rwanda yarakoze amarushanwa akomeye ku mugabane w’Afrika nka la Tropicale Amissa Bongo na Tour of Erithrea ngo hari icyizere cyo kwitwara neza. Bayingana avuga ko abavuye muri Erithrea bameze neza kuko ntawakomeretse. Ati”biteguye neza no gukomeza mu isiganwa ryo kwita izina.”

Erithrea na Moroc ntibarasubiza ubutumire,Bayingana we avuga ko babafata nk’abatazaza. Amakipe aziyongera agere ku icyenda; atatu yo mu Rwanda, abiri ya Kenya, imwe ya Tanzaniya, ikipe ya Uganda, Algeriya na Ethiopiya.

Obed Ruvogera wahoze mu ikipe y’igihugu niwe uzaba anonora imitsi (masseur) naho Rafiki Jean de Dieu azaba ari umukanishi w’amagare.

Ibihembo ntibizahinduka nubwo amafaranga RDB itera inkunga iri rushanwa yongerewe ava kuri miliyoni 50 agera kuri 70. Bayingana avuga ko inyongera babonye izafasha abazasiganwa kubaho neza ndetse no kurimenyekanisha mu bitangazamakuru mpuzamahanga; Jeune Afrique, Nation yo muri Kenya na Television yo mu Budage.

Kwita izina cycling tour izaba ku nshuro ya kane. Muri 2011 imyanya ine ya mbere yatwawe n’ikipe ya Erithrea na Maroc, Nicodem Habiyambere aba uwa gatanu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ”ubukerarugendo burambye buteza imbere ubukungu.”


Share Button