Nyuma yo kuva muri Algeria Amavubi atsinzwe ibitego bine ku busa, umutoza w’Amavubi yafashe umwanya wo kuganira na buri mukinnyi, kapiteni w’ikipe y’igihugu Olivier Karekezi avuga ko byabagiriye akamaro mbere y’uko bakina na Benin.

 

Karekezi yadutangarije ko umutoza yafashe buri gice cy’abakinnyi ahereye ku banyezamu ukwabo agenda abaganiriza kandi agashyira umwihariko kuri buri mukinnyi, ajya kuri ba myugariro, abakina hagati ndetse n’abakina imbere kugirango bose abereke ibyo gukosora, kandi ngo byabagiriye akamaro.

 

Karekezi yagize ati “Yaratwicaje twese agenda aganira na buri cyiciro cy’abakinnyi, kuko byagaragaye ko hari amakosa yakozwe ubwo twatsindwaga na Algeria, buri wese yamweretse ikosa yakoze ndetse n’uko agomba kurikosora, kandi twarabyumvise ku buryo nizera ko umukino wa Benin tuzawitwaramo neza.

 

Karekezi avuga ko nubwo batsinzwe ibitego byinshi muri Algeria bikababaza abanyarwanda, ngo ntabwo bakwiye gucika intege kuko haracyari indi mikino myinshi kandi ngo abanyarwanda nibafana ikipe yabo bizeye kuzatsinda.

 

Ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Benin tariki ya 10/6/2012, Karekezi yavuze ko bagomba kwitondera rutahizamu wayo Razak Omotoyossi kuko amuzi cyane, doreko bigeze no gukinana muri Norvege mu ikipe ya Helsingborgs IF muri 2007.

 

“Uriya musore ariruka cyane, kandi afite ibigango ku buryo ba myugariro bacu basabwa kumucungira hafi, kuko iyo urangaye gato ahita agutsinda igitego”.

 

Ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye gukina na Benin kuva umwaka ushize, kuko ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kuzakina igikombe cya Afurika nabwo rwari mu itsinda rimwe na Benin.

 

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, Benin yatsinze u Rwanda ibitego 3 ku busa, naho umukino wo kwishyura wabereye i Cotonou u Rwanda rutsinda Benin igitego kimwe ku busa.

 

Kugirango u Rwanda rwongere amahirwe yo kuguma mu rugamba rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi, rurasabwa kutongera gutsindwa, kuko ikipe izaba iya mbere mu itsinda ariyo izajya mu cyiciro cya kabiri ari nacyo cya nyuma kizagaragaza amakipe atanu muri Afurika azajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

 

 

Share Button