Ikipe y’abagore ya Rwanda Revenue Authority yaraye isezerewe mu marushanwa nyafurika ari kubera mu gihugu cya Kenya nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 n’ikipe ya Prisons yo mu gihugu cya Kenya.

Iyi kipe yari imaze imaze iminsi ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa nyafurika yaviriyemo muri kimwe cya kane nyuma y’umukino ukomeye wayihuje na Prisons yari yitabaje bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye.

Nubwo hari abakinnyi nka Seraphine Mukantambara bitwaye neza mu ikipe ya Rwanda Revenue Authority ntibyabujije iyi kipe gutsindwa amaseti atatu yihuse 25-14, 25-9, 25-11.Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Prisons yahise ikatisha itike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Andi makipe yakatishije itike Forces Armee et Police (FAP) yo muri Cameroon yatsinze Stef Auto yo muri  Madagascar 3-0, Kenya Pipeline yo muri Kenya yatsinze Daring Club Motema Pembe na Chlef of Algeria yasezereye Mafolofolo.


Share Button