Umuyobozi w’ikipe ya Wigan yo mu Bwongereza, Dave Whelan akaba inshuti yo mu bwana y’umutoza wa Manchester united Alex Ferguson tariki ya 25/5/2012 yatangaje ko uyu musaza w’imyaka 70 azasezera gutoza mu 2013 kubera uburwayi.

Umutoza wa manchester united ferguson inzozi ze zizarangirana na 2013 1

Dave Whelan avuga ko kuba ubuzima bwa Ferguson butameze neza  ari yo mpamvu itumye asezera. Mu cyumweru gishize Ferguson yajyanywe kwa muganga ava amaraso mu mazuru. Mu ntangiriro za 2012 yavuze ko asigaje nibura imyaka itatu I Old Traffold. Whelm agira ati”nyuma y’amezi 12 azasezera. N’igitutu kirabigaragaza cyane cyane iyo wagiye witwara neza igihe kirekire.”

Nyuma y’uko Manchester city itwaye igikombe cya shampiyona yatangaje ko ari wo mwaka wamugoye kuva yagera ku mbehe y’inzozi, Old Traffold.

Ese ni iki gishobora kuba mu mashitani atukura (Red devils) niba Sir Alexander Chapman Ferguson asezeye ?

Ferguson amaze imyaka 26 atoza Manchester United. Niwe  mutoza uhamaze igihe kirekire ndetse yatwaye  ibikombe 35. Yakuyeho umuhigo wa Liverpool atwara igikombe cya 19. Dore ibyabaye mu mashitani atukura ubwo umutoza wayo w’ikinyejana cya 20 Sir Matt Busby yasezeraga ku mirimo ye.

 

Umutoza wa manchester united ferguson inzozi ze zizarangirana na 2013 2

Ferguson na Busby

                             

Busby yageze i Old Traffold mu 1945. Muri 1948 yatwaye igikombe cy’u bwongereza,Charlie Mitten umwe mu bakinnyi bari bakomeye yerekeza muri Colombiya abasigaye bongeye kuzamura igikombe mu 1952. Busby yabonye ko ikipe ye ikeneye uburambe maze ahitamo kuzamura abana.

Iyi politiki yamutwaye nibura imyaka ine maze mu 1956 atwara igikombe cya shampiyona n’ikipe y’ikigereranyo cy’imyaka 22 n’umuhigo muri Manchester United  w’ibitego  byinshi muri shampiona 103.Uru rungano rwitwaga ibitambambuga bya Busby (Busby babes).

Mu 1957 yisubije shampiyona, gusa yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Bwongereza na Astonvilla.Iyi Manchester United kandi yabaye ikipe ya mbere mu Bwongereza kwitabira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo gusa yaje gukurwamo na Real Madrid muri ½. Aha kandi amashitani atukura ya Busby yaciye agahigo k’ibitego byinshi mu mukino umwe mu marushanwa y’I burayi batsinda Anderlecht yo mu Bubiligi ibitego icumi ku busa.

Mu 1958 Manchester united yakoze impanuka y’indege (Munich desaster) maze abakinnyi umunani babura ubuzima, Busby amara amezi abiri mu bitaro.

Mu 1963 batwara igikombe cy’ubwongereza,mu 1965-1966 batwara shampiyona. Mu1968 iyi kipe yatwaye  igikombe cy’i burayi cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo maze iba ikipe ya mbere yo mu Bwongereza itwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda Benefica ibitego bine kuri kimwe I Wembley.Iyi kipe yarimo Bobby Charlton, Denis Law na  George Best bari baratwaye ballon d’or.

Nyuma yo gutwara iki igikombe Busby yasezeye gutoza maze asimburwa na Wilf McGuinness. Uyu yarangije shampiyona ku mwanya wa munani maze McGuinness ajya mu ikipe y’abasimbura,Busby agaruka gutoza  mu gihe cy’amezi atandatu.

Wilf McGuinness yavuze ko nubwo Busby yasezeye yahawe ibiro muri stade ndetse abakinnyi bakamusura cyane nk’umutoza.Ati”hari n’abatajyaga mu myitozo bakajyana gukina Golf.” Mu 1971 yasezeye burundu maze abakinnyi benshi bari bakomeye bayivamo.

Jock Stein aba umutoza gusa nawe yahise yirukanwa.Frank O’Farrel ayitoza amezi 18 gusa. Mur1972 Tommy Docherty atabara ikipe igiye kujya mu cyiciro cya kabiri. Nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Liverpool,uyu yirukanwe kuko yaryamanye n’umugore wananuraga  imitsi abakinnyi.

Mu 1977 Dave Sexton we azana umukino wo kurinda izamu utarakunzwe I OT. Ron Atkinson atangira kuyitoza mu 1981 maze yirukanwa mu 1986 aha umwanya Ferguson uyirimo kugeza ubu bivugwa ko nawe nareka gutoza azahabwa ibiro n’akandi akazi   muri iyi kipe.

Ferguson yabaye umutoza umuza igihe kinini muri Manchester united tariki ya 19/12/2010 maze arusha mwene wabo w’umunya Ecosse Sir Busby.

Bityo hakibazwa niba Busby wari wabuze umusimbura wagera ikirenge mu cye, hakaza kuboneka Ferguson noneho igihanzwe amaso ni uzasimbura uyu mukambwe wagerageje kwitwara neza uko ashoboye mu gihe cy’imyaka 26.


 

 

 

 

 

 

 

Share Button