Shampiyona ya Goalball

Ishyirahamwe ry’imikino y’abatabona mu Rwanda” (National Blind’s Sports Assiciation-NBSA) rizatangiza shampiyona ya Goalball uyu mwaka tariki ya 12/5/12, imikino ibanza ikazabera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

 

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa NBSA William Safari, yadutangarije ko shampiyona y’uyu mwaka bayigabanyije mu byiciro bitatu, aho amakipe agabanyije mu matsinda azabanza gukinira i Musanze, bakazakurikizaho i Huye, hanyuma imikino ikazasorezwa iKigaliahazanatangirwa ibihembo.

 

Icyiciro cya mbere kizakinirwa i Musanze, kizitabirwa n’amakipe 10 agize shampiyona ya Goalball y’uyu mwaka ariyo KIE, Bugesera, Kaminuza y’u Rwanda, Nyamagabe, Gisagara, Rubavu, Musanze, Nyarugenge, Rwamagana na Gahini.

 

Mbere yo gukina, ayo makipe azabanza agabanywe mu matsinda abiri, akazakina hagati yayo tariki 12/5/2012 ndetse na tariki 13/5/2012.

 

Imikino izakomereza i Huye tariki ya 2 n’iya 3/6/2012, ahazabera icyiciro cya kabiri cy’iyi shampiyona, hanyuma amakipe azaba yarabaye abiri ya mbere muri buri tsinda akazakina imikino ya nyuma izabera iKigalitariki ya 7/7/2012.

 

Ngo si ugukina imikino ya shampiyona gusa bakora, ahubwo ngo iyo shampiyona ikinwa baba banatoranyamo abakinnyi beza bagomba guhagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga, nk’uko Safari William umuyibozo wa NBSA akaba n’umukinnyi wa Goalball mu ikipe ya Nyarugenge yakomeje abisobanura.

 

“Si ugukina shampiyona gusa kuko tunagira ikipe y’igihugu yitabira imikino mpuzamahanga. Muri 2008 twitabiriye imikino nyafurika yabereye I Alger muriAlgeriakandi turimo no gutegura imikino y’akarere izaba mu kwezi kwa 10. Shampiyona nirangira muri Nyakanga, tuzahita dutangira gutoranya abakinnyi bazakinira ikipe y’igihugu muri iyo mikino y’akarere, gusa ntituramenye igihugu izaberamo, hari n’igihe yazabera muRwanda”.

 

Shampiyona ya Goalball yatangiye muri 2008, icyo gihe igikombe cyegukanwa na Rwamagana naho icy’umwka ushize cyatwawe na Gahini.

 

NBSA ni ishyirahamwe rirebana n’imikino y’abatabona gusa, rigizwe n’imikino ya Goalball, koga, gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku magare, rikaba rikuriwe  kandi rikanaterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (National Paralympic Committee- NPC Rwanda).

 

 

 

 

 

Share Button