A A
RSS

Rwanda : Shampiyona y’abagore: The Winners yanyagiye Urumuri ibitego 14 ku busa!

Wed, May 2, 2012

Football

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore ikomeje kurumbukamo ibitego byinshi, nyuma y’aho The Winners inyagiriye Urumuri ibitego 14 ku busa mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Utexirwa tariki 29/4/2012.
The Winners; ikipe nshya mu cyiciro cya mbere, yagaragaje imbaraga cyane kurusha ikipe y’akarere ka Nyarugenge Urumuri kugeza ubwo iyitsinda ibitego 14 ku busa.
AS Kigali ishaka kongera gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka, tariki 29/4/2012 yashimangiye  umwanya wayo wa mbere, nyuma yo gutsinda Rambura ibitego 4 ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Mukeba wayo APR WFC nayo yabonye instinzi iremereye, ubwo yari yagiye gusura Bugesera ku kibuga cyayo cya Kamabuye maze ikayihanyagirira ibitego 6 ku busa.
Mu yindi mikino yabaye, Inyemera zatsinze Imirasire mu mukino wabereye I Ngoma, Les Liones itsinda Ecole Secondaire Matunda (ESIR) igitego kimwe ku busa, mu gihe Remera Rukoma yo yari yaruhutse.
Nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona, ASKigaliiracyari ku isonga n’amanota 24, ikurikiwe na Remera Rukoma ifite amanota 18 naho APR WFC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 17. Inyemera iri ku mwanya wa kane n’amanota 16, naho The Winners ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 15.
Ku myanya ibiri ya nyuma hari Rambura iri ku mwanya wa 10 n’amanota 2, naho ku mwanya wa 11 ari nawo wa nyuma hakaza Urumuri rwa Nyarugenge n’inota rimwe gusa.

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook