Gutegura neza irushanwa rya basketball ry’akarere ka 5  rizabera mu Rwanda ngo ni uko babona itike yo kujya mu mikino nyafurika izabera muri Mozamique.iyi mikino izatangira kuya 17 kugeza 22 nyakanga 2012.

Ni ryo rushanwa rya mbere mpuzamahanga rizaba riteguwe na komite nshya mu ishyirahamwe rya basketball iyobowe na Desire Mugwiza. Muri iri rushanwa ngo hazitabazwa abana benshi  bakina mu mashuri yisumbuye  bazajya bahura mu mpera za buri cyumweru,habura ukwezi bakazahurizwa hamwe hiyongereho n’abana bagiye kwiga uyu mukino muri America. Ati”dufite icyizere cyo kwitwara neza kuko benshi muri aba bana bamenyereye amarushanwa bakina shampiona.”

Desire Mugwiza umuyobozi w’ishyirahamwe rya basketball mu Rwanda (FERWABA) kandi arizeza abanyarwanda impinduka mu ikipe y’igihugu aho ngo bazaha umwanya abana b’abanyarwanda. Ati”tugiye kubanza gutegura politiki izagena umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona naho mu ikipe y’igihugu ho bazagabanuka kugeza kuri 80%.”

Kucyibazo cy’ibura ry’ibikorwa remezo bikoreshwa muri basketball nk’ibibuga,iri shyirahamwe ryagiranye ibiganiro na minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo n’izindi minisiteri bireba. Ngo hari icyizere ko nibura buri karere kagira ikibuga bityo ngo uyu mukino ufatwa nk’uwo mu mugi ugakwira hose.

Ibihugu 11 nibyo bizitabira irushanwa ry’akarere ka 5 bizamenyekana habura ukwezi ngo iri rushanwa ritangire. Imikino iheruka yarangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa 6.


 

 

 

Share Button