Rwanda Rutsiro Hatangiye imirimo

Mu rwego rwo guteza imbere imikino inyuranye bihereye mu mupira w’amaguru, mu karere ka Rutsiro hatangiye imirimo yo kubaka Stade Mukebera, iyi Stade ikaba iherereye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba, akarere ka Rutsiro.

Imirimo yo kubaka Stade Mukebera yatangijwe no gusiza ikibanza, ahazubakwa igisharagati (Tribune), imirimo iri gukorwa kugeza ubu, ikaba iri gukorwa n’abari gukora imirimo nsimburagifungo.

Ubusanzwe aha hantu hatangiye kubakwa stade hakaba hari hasanzwe ikibuga, gusa igihe imvura yabaga yaguye hakaba hatakinirwaga bitewe nuko ikibuga cyabaga cyuzuye amazi. kuba akarere nta kibuga kagiraga, byongeye nta kipe y’umupira w’amaguru ihari y’akarere, byatumaga iki kibuga gifatwa nkaho ntacyo kivuze.

Izi mpamvu zose nizo zatumye akarere ka Rutsiro gafata umwanzuro wo gukora iki kibuga ndetse hakubakwa Stade y’akarere izwi kugirango hatangire gutegurwa ikipe izajya iserukira akarere ndetse izabone n’aho izajya ikinira.

Nsanzimana Jean Damascene umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu kiganiro twagiranye yatangaje ko, iki gitekerezo kijya gushyirwa mubikorwa kwari ukugirango akarere ka Rutsiro kave mu bwigunge doreko kuba aka karere nta mihanda gafite myiza yatuma abantu bagatembereramo kadakunze kugendwa.

Aha yagize ati ”iyi stade niyuzura turateganya kubaka amazu akomeye meza n’amahoteli impande zayo, ibi bikazadufasha gukurura abantu kugirango akarere kave mu bwigunge”.

Abaturage batuye ku nkengero z’iki kibuga na Stade bazimurwa.

Kuba iki kibuga kumpande zacyo hari hatuye abaturage kandi hakaba hagiye gushyirwa ibikorwa remezo bifite akamaro, ibi nabyo ngo akarere kabitekerejeho, bityo gafata umwanzuro ko aba baturage bari bahaturiye nabo bagomba kwimurwa nkuko Nsanzimana Jean Damascene yakomeje abisobanura.

Yagize ati ’ntabwo dushobora gufata abaturage ngo tubirukane gutyo gusa ahubwo nabyo twabitekerejeho, ubu hasigaye kubishyura gusa kuko twarangije kumvikana no kugaciro k’aho bari batuye, tukazahagura bakajya gutura ahandi”.

Kuba Stade mukebera itangiye kubakwa hakaba hari bamwe bari batangiye gutekerezako iyi ishobora kuzasimbura Stade Gatwaro yasenyuwe ubusanzwe yari iri mu karere ka Karongi, ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro burahakana bwivuye inyuma ko iyi atari Stade ya buri wese ko ahubwo ari umwihariko w’akarere ka Rutsiro.

Nsanzimana ati” ubwo habagaho imbibi z’uturere Stade Gatwaro yagiye muri Karongi, bivuze ngo ari Karongi yonyine yari ifite uburenganzira kuri iyi stade, natwe rero ibya Karongi ni ibya Karongi, ibya Rutsiro ni ibya Rutsiro, uzashaka kujya aza gukinira kuri iyi stade aturutse ahandi azajya ayikodesha niko bimeze”.

Akarere ka Rutsiro karateganya ko Stade Mukebera, izajya yakira abantu ibihumbi bine na 190 bazaba bicaye neza. Iyi Stade ikazuzura itwaye akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 252 z’amafaranga y’u Rwanda, aya yose akazatangwa n’akarere ka Rutsiro, doreko nta nkunga yindi gategereje, ikazatangira gukoreshwa umwaka utaha wa 2013.

 

 


Share Button