Uwahoze ari umutoza wa La Jeunesse Emmanuel Ruremesha, arahabwa amahirwe yo kuba umutoza wa Mukura Victory Sport, nyuma y’aho uwatozaga iyo kipe Okoko Godfrey yamaze kuva muri iyo kipe n’ubwo ubuyobozi bwayo butarabimenyeshwa by’impamo.

 

Mu kiganiro twagiranye na Olivier Murindahabi, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, yadutangarije ko kuri uyu wa kane tariki ya 17/5/2012 ari bwo bumvise inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe yabo Godfrey Okoko, yamaze kwerekeza mu ikipe ya La Jeunesse, gusa ngo bakaba batarabona ibaruwa ihamya ayo makuru.

 

Mulindahabi avuga ko n’ubwo yagiye bagifitanye nawe amasezerano y’imyaka ibiri, ngo ntabwo bashobora kumuzitira kuko yabagejeje kuri byinshi mu myaka ibiri bari bamaranye, cyane cyane uyu mwaka, ubwo yagezaga ikipe ya Mukura ku mwanya wa kabiri  hatagize igihinduka ngo ibe yajya ku mwanya wa 3 kuko yabiherukaga mu 1998.

 

“Ngewe inkuru y’uko yagiye nayumvise cyane mu itangazamakuru ariko twebwe nka mukura nta baruwa turabona itubwira ko yamaze kuducika. N’ubwo ku masezerano twari dufitanye hari hasigaye imyaka ibiri, twebwe ntabwo twamubuza amahirwe yo kugenda mu gihe yumva ko aho agiye hari inyungu azahakura itura iyo muri Mukura. Ntabwo rero twatandukana na we nabi kandi yaradukoreye ibintu byiza”.

 

Okoko asize Mukura irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’amahoro, aho igomba kuzakina umukino wa ¼ cy’irangiza na AS Kigali tariki ya 20/6/2012.

 

Kuba Okoko asize iyi kipe yitegura guhatanira igikombe nk’iki, Mulindahabi avuga ko bagiye gutangira gushaka uzamusimbura mu gihe cya vuba, kuko bashaka umutoza uzabafasha kwitwara neza mu gikombe cy’amahoro.

 

Tumubajije bamwe mu batoza barimo kuganira, Mulindahabi yatubwiye ko n’ubwo aribwo bakimenya inkuru yo kwegura kwa Okoko, ariko bateganya kuganira na Emmanuel Ruremesha, kuko ngo ari umutoza w’inararibonye, akaba kandi muri iki gihe ari nta kazi afite, n’ubwo ngo atahamya ko ari we bazaha gutoza iyo kipe”.

 

“Ruremesha ni umutoza mwiza, kandi kumwegera biroroshye kuko muri iyi minsi nta kazi afite kandi ikindi atuye i Huye. Ibyo rero byatworohera kuganira nawe, gusa si we wenyine, kuko nitumara kwicara nka Komite, tuzafata umwanzuro w’abatoza dushobora kuganira nabo, gusa ndumva Ruremesha ari mu bo tuzavugana mbere”.

 

Ruremesha ni umwe mu batoza bafite inararibonye mu Rwanda, akaba aramutse agiye gutoza Mukura byaba ari ku ncuro ya kabiri kuko yigeze kuyitoza mbere yo kwerekeza muri Kibuye.

 

Uretse Kibuye na La Jeunesse yaherukaga gutoza, Ruremesha kandi yatoje Zebres FC, Atraco FC na Rayon Sport, akaba yaranagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu igihe kinini kubera iyo nararibonye.

 

 

 

 

Share Button