Abraham Ruhumuriza, umunyarwanda urimo kuza hafi , tariki 28/4/2012 yatakaje umwanya umwe ubwo basiganwaga agace ka gatanu mu isiganwa Tropical Amissa Bongo.

Ubwo abasiganwagabaribarangije agace ka kane, Ruhumuriza yazaga ku mwanya wa 13 ku rutonde rusange rw’aho bamaze gusiganwa, ariko nyuma y’agace ka gatanu yatakaje umwanya umwe ahita afata umwanya wa 14

 

Mbere y’uko basiganwa agace ka gatandatu ari nako ka nyuma ku itariki 29/4/2012, umufaransa Charteau Anthony ni we wamaze gufata umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uri imbere y’abandi bose, akaba yarafashe uyu mwanya awambuye umunya Eritrea Meron Russom wari uwumazeho iminsi, we akaba yagiye ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa gatatu hari umunya Kazakhstan Umerbekov Nikita

Uretse Ruhumuriza uri ku mwanya wa 14, mu bandi banyarwanda, Rudahunga Emmanuel ari ku mwanya wa 25, Habiyambere Nicodem ku mwanya wa 30 naho  Hadi Janvier akaza ku mwanya wa 32.

Nathan Byukusenge bigaragara muri iri siganwa yasubiye inyuma ugereranyije n’uko asanzwe yitwara, ubu ari ku mwanya wa 34 mu gihe Joseph Biziyaremye ari ku mwanya wa 52 mu bakinnyi 80 basigaye mu isiganwa.

ikipe y’u rwanda irimo kuza ku mwanya wa karindwi mu makipe 15 yitabiriye iryo siganwa.

Tariki 29/4/2012 ubwo basiganwa agace ka nyuma, abakinnyi bahagurutse ahitwa Owendo berekeza Libreville aho baza gusoreza isiganwa ku mugaragaro, bakaza gusiganwa intera ireshya na Kilometero 130 km.


 

 

 

Share Button