Nyuma y’uko Isonga FC itagaragaye ku kibuga, ikipe ya Polisi FC iratangaza ko yubahirije amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba ari yo mpamvu itazasubiramo uwo mukino n’Isonga FC.

Komite nyobozi y’ikipe ya Polisi ishimangira ko isigaranye imikino itatu, aho kuba ine nyuma y’uko ikipe y’Isonga  FC itagaragaye ku kibuga, bityo biyihesha amanota atatu kuri uwo mukino.

Umuvugizi w’ikipe ya Polisi, Eric Kayiranga  aganira n’abanyamakuru tariki ya 28/04/2012  yagize ati: “ Ku ruhande rwacu Police FC yubahirije amategeko agenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, twizeye ko uburenganzira bw’imikino yo kwishyura buzubahirizwa.”

Yongeraho ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryohereje abasifuzi ku kibuga, ariko Isonga FC ntiyagera ku kibuga kandi akavuga ko batigeze babona ibaruwa ya FERWAFA yavugaga isubikwa ry’uwo mukino.

Akanama kashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kagomba gukurikirana icyo kibazo kugeza ubu nta kintu kari katangaza kuri icyo kibazo, ariko Police FC ikizera ko imyanzuro izashyirwa ahagaragara izashingira ku mategeko.

Ati: “ Dutekereza ko akanama kashyizweho kuri icyo kibazo kimwe na FERWAFA bizashyira ahagaragara imyanzuro ishingiye ku mategeko agenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”, nk’uko Kayiranga abyemeza.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ACP John Bosco Kabera avuga ko Police FC ntacyo igomba kubazwa ahubwo asaba ko abakoze amakosa bagomba kubiryozwa. Ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uburenganzira bwa Police FC bwubahirizwe.”

Ikipe y’Isonga itangaza ko impamvu yatumye ititabira umukino na Police FC tariki ya 25/04/2012, ari uko abakinnyi bayo bakiniye ikipe y’amavubi yabatarengeje imyaka 20 ku itariki ya 21/04/2012 n’ikipe ya Namibie bagera mu Rwanda tariki ya 23/04/2012 bakinaniwe ku buryo batari gushobora gukina umukino wo kuri uwo munsi na Police FC.

  

 

 

Share Button