A A
RSS

Rwanda : Okoko Godfrey ubu niwe mutoza mushya wa La Jeunesse

Mon, May 21, 2012

Football

Okoko Godfrey watozaga Mukura VS yamaze kwerekeza muri La Jeunesse FC, akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

 

Okoko ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, avuye muri Mukura ayigejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, ibintu Mukura itaherukaga kugeraho, bikaba biri no mu byatumye La Jeunesse imuhitamo kuko yo yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 9, bikaba bitarishimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

 

Mu kiganiro twagiranye na Boniface Nsabimana, umuyobozi wungirije w’icyubahiro muri La Jeunesse, yatubwiye ko basanze Okoko ari we mutoza ukwiye gutoza ikipe yabo yiganjemo abakinnyi bakiri batoya, kuko ngo afite inararibonye mu kuzamura abakinnyi batoya.

 

Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe n’iyi kipe iterwa inkunga na ETI (Euro Trade Internataional), Okoko ngo yasabye ko abakinnyi ba La Jeunesse bashyirwa hamwe, bakabana mu nzu imwe nk’uko Boniface Nsabimana yakomeje abivuga.

 

« Bitewe n’uko hari abakinnyi bacu bamaze iminsi bagaragaza imyitwarire mibi, Okoko yadusabye ko abakinnyi bashakirwa inzu bazajya babamo bose hamwe, kugirango abashe kubakurikirana nk’uko yabigenzaga agitoza Mukura kandi natwe twabimwemereye »

 

Okoko yagize ibihe byiza cyane mu ikipe ya Mukura kuko, uretse kuba ayisize ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, yashimishije abakunzi b’iyi kipe ubwo yatsindaga APR FC mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, anganya na Rayon Sport, mbere y’uko atesha Police FC igikombe ubwo yayitsindaga igitego kimwe ku busa ku wa kabiri tariki ya 15/5/2012.

 

Okoko aje asimbura Emmanuel Ruremesha wasezerewe muri La Jeunesse mbere y’uko shampiyona irangira kubera kugaragaza umusaruro mubi.

 

Okoko wanabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Vitalo i Burundi, amaze igihe kinini mu Rwanda, akaba yaratoje Kiyovu Sport ndetse anayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Yatoje kandi Kibuye FC, atoza Muhanga FC, akaba yari amaze imyaka ibiri atoza Mukura Victory Sport.

 

 

 

 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By AHRALLS payday loans

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook