Adrien Niyonshuti na mugenzi we bakinana, Mannie Heymans

Adrien Niyonshuti na mugenzi we bakinana, Mannie Heymans

 

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa umudali wa Bronze, tariki 5/5/2012, mu isiganwa nyafurika XC MTB Championship ryaberaga muri Mauritius.

 

Iri siganwa rikorerwa cyane ahantu hari imisozi, ryari rigenewe abakinnyi bakuru ndetse n’batarengeje imyaka 23 maze Niyonshuti ukinira ikipe yitwa MTN QHUBEKA yo muri Afurika y’Epfo aza ku mwanya wa gatatu mu rwego rw’abasiganwaga ari bakuru.

 

Ni ubwa mbere Umunyarwanda abonye umudali (umwanya wa gatatu) mu isiganwa nk’iri, bikaba byarashimishije cyane Niyonshuti; nk’uko yabitangarije urubuga rwa interineti rw’ikipe akinira qhubeka.org.

 

Yagize ati “Mu by’ukuri nishimiye uko nitwaye uyu munsi. Ni ubwa mbere umunyarwanda aje mu bakinnyi batatu ba mbere mu isiganwa MTB Continental Championship, ibi rero ni ishema kuri njye no ku gihugu cyanjye. Uyu munsi ntibyari byoroshye, ariko nagerageje kwitanga nshyiramo imbaraga uko nari nshoboye. Nari maze iminsi ntameze neza ariko nagerageje kongera imbaraga mu kuzamuka imisozi birakundira mbasha kwegukana umwanya wa gatatu, biranshimishije cyane”.

 

Muri iri siganwa umunya-Afurika y’Epfo, Philip Buys, ni we waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa n’umunya Namibia Marc Bassingthwaigthe maze Niyonshuti Adrien w’Umunyarwanda aza ku mwanya wa gatatu. Ku mwanya wa kane haje Rourke Croeser w’umunya-Afurika y’Epfo naho ku mwanya wa gatanu haza Renay Groustra  na we w’umunya-Afurika y’Epfo.

 

Kugeza ubu, Niyonshuti w’imyaka 25 ni we mukinnyi w’Umunyarwanda ukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga, akaba yaratangiye gukina umukino w’amagare ubwo yari afite imyaka 19.

 

Niyonshuti kandi ni we mukinnyi wenyine w’Umunyarwanda ukina umukino w’amagare wamaze kubona itike yo kuzitabira imikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.

 

 

 

 

 

Share Button